Perezida Paul Kagame yatangaje ko nibiba ngombwa u Rwanda ruzakora igikwiriye mu gukemura bya burundu ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro irubangamiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni mu ijambo yatangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Gashyantare 2022, mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ubwo yarahizaga abayobozi bashya barimo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Ernest Nsabimana.

Muri iyi mbwirwaruhame, Perezida Kagame yagarutse ku bibazo bitandukanye birimo n’umutekano w’u Rwanda, umubano n’ibihugu by’ibituranyi n’ibindi

Ikibazo yagarutseho cyane, ni icy’umutekano by’umwihariko imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR imaze igihe ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati “Umwanzi wacu umaze imyaka irenga cyangwa igera kuri 25 aracyahari ku buryo ndetse ibikorwa byashyizweho bivugwa ko bigiye kurwanya icyo kibazo, bisa nk’aho ahubwo ikibazo bakireze kigakomeza kigakura. Ngira ngo bisa nk’ibiri gutanga akazi kuri bamwe kugira ngo bihoreho bahore babyishyurirwa.”

“Ntabwo nshobora kumva na rimwe ikibazo gishobora kumara imyaka 25 kigatwara miliyari mirongo ingahe z’amadolari ariko kigakomeza ari ikibazo kiri aho. Hagomba kuba hari ibintu bitumvikana.”

Mu Ugushyingo 1999 nibwo mu Burasirazuba bwa Congo Loni yoherejeyo ingabo mu butumwa bwo kugarura amahoro. Ni ubutumwa bwiswe ‘MONUC’ buza guhinduka MONUSCO’.

Imyaka 23 irashize izo ngabo ziri mu Burasirazuba bwa Congo ariko amahoro ntaragaruka ahubwo imitwe yitwaje intwaro yarushijeho kuvuka ku bwinshi nubwo Loni itakaza asaga miliyari y’amadolari (miliyari 1000 Frw) buri mwaka agenda kuri izo ngabo.

Perezida Kagame yatangaje ko nubwo ikibazo gisa nk’icyananiranye, u Rwanda rwiteguye guhangana na cyo,u Rwanda ruri maso.

Mu minsi ishize, inzego z’umutekano mu Rwanda zataye muri yombi itsinda ry’abantu bateguraga kugaba ibitero ku nyubako zitandukanye mu Rwanda.

Iperereza ryagaragaje ko abo bantu bakoranaga n’umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera mu Burasirazuba bwa Congo. Intego kwari ukwihimura ku Rwanda kubera ubufasha rwahaye Mozambique mu guhashya imitwe y’iterabwoba muri Cabo Delgado.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rukurikiraniye hafi cyane ibibazo by’umutekano muri Congo kubera iyo mitwe ikorerayo yatangiye gutegura kurugirira nabi.

Yavuze ko binashoboka cyane ko ADF yafatanya na FDLR kuko yombi ihuriye ku kuba ari imitwe y’iterabwoba ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ati “Impamvu duhanze amaso muri Congo ni FDLR n’indi mitwe iri muri Congo ishobora kwivanga na ADF kubera ko hari umubano, ibyo tubihanze amaso ariko tuzabikemura uko bikwiriye kuba bikemurwa.” Yongeyeho ati “Hari aho twinginga, hari aho twumvikana, hari aho dusaba hari n’aho iyo byarenze umurongo tutagira uwo dusaba tugakemura ikibazo uko kigomba gukemuka. Turacyari muri icyo cyiciro cyo kumvikana kuko ikibazo kitureba twese.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *