Intare z’ inkazi za Cameroon zitsindiye Amavubi I Kigali

Umukino wa 2 wo gushaka itike ya CAN 2021 u Rwanda rwawukinnye na Cameroon kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2019. Uyu mukino waberaga kuri Sitade ya Kigali I Nyamirambo warangiye ari igitego kimwe cya Cameroon ku busa bw’ Amavubi.

Bamwe mu bafana bumvikanye muri sitade baririmba Sugira Ernest, utabashije gukina uyu mukino kuko ari mu bihano yafatiwe n’ ikipe ya APR FC.

Umukino wa mbere wo gushaka itike ya CAN 2021 u Rwanda rwawukinnye na Mozambique rutsindirwayo 2-0.

Abakurikiranira hafi iby’ umupira w’ amaguru bavuga ko u Rwanda amahirwe yo kwerekeza muri Cameroon ari kugenda ayoyoka nubwo bitararangira.

Mbere y’ uyu mukino Minisitiri wa siporo Aurore Mimosa yagiranye ikiganiro n’ abakinnyi b’ Amavubi, ababwira ko Abanyarwanda bakeneye itsinzi ariko ntibyashobotse ko itsinzi iboneka.

Kuba Cameroon yatsinze u Rwanda ntabwo ntawe byatungura kuko n’ ubusanzwe iki gihugu kizi umupira w’ amaguru kurusha u Rwanda. Ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA Cameroon iri ku mwanya wa 52 ku Isi u Rwanda rukaba ku mwanya wa 129 mu bihugu 209.

Soma inkuru yose hano

Yanditswe na : Nsanzimana Ernest

Comments are closed, but trackbacks and pingbacks are open.

error: Alert: Content is protected !!