Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 09 Werurwe 2020 mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi yasenye ibyumba bitandatu by’amashuri kuri Gs Kibuye abanyeshuri umunani bajyanwa mu bitaro.

Iyi mvura nyinshi ivanze n’umuyaga yagurukanye ibisenge by’aya mashuri atandatu bisanzwe bitaziritse neza maze amabati yose arasakambuka.

Ubwo ibi byumba bitandatu byasenyukaga abanyeshuri umunani bahise bajyanwa ku bitaro bya Kibuye kugira ngo bitabweho n’abaganga. Usibye abajyanwe kwa muganga kubera gukomereka n’izindi ngaruka zatewe n’iri senyuka, bagenzi babo bagize ubwoba bwo gusubira muri aya mashuri ashaje.

Abaturage baturiye Gs Kibuye mu Murenge wa Bwishyura, bavuga ko aya mashuri yubatswe mu 1980, usibye kuyasiga amarangi no gushyiraho amadirishya n’inzugi nta kindi gishya arakorwaho.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bwishyura n’ubw’Akarere ka Karongi bwageze kuri iki kigo cy’amashuri kugira ngo buhumurize abanyeshuri n’abarezi.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *