Kagame: Inzitizi ku bucuruzi muri Afurika ziragabanuka ariko hari ibitarakorwa

Perezida Kagame yitabiriye inama ijyanye na politiki zigamije iterambere izwi nka World Policy Dialogue, i Marrakech muri Maroc, mu ijambo rye yavuze ko Abanyafurika bakwiye kwigenera uko babaho, ntibategereze kubigenerwa n’undi.

Yavuze ko kubigeraho bisaba kunoza imigenderanire hagati y’Abanyafurika mu buryo bw’ubucuruzi, bikajyanishwa no gutuma habaho umwuka mwiza w’ubucuruzi hagati y’Afurika n’indi migabane.

Ati, “Kuri ubu Afurika ibanye neza n’indi migabane, yaba Uburayi, u Buhinde, Amerika y’Amajyaruguru cyangwa u Bushinwa. Mu by’ukuri turashaka gukorana ishoramari n’ubucuruzi n’uwo ari we wese, kuko bituma twese tubyungukiramo.”

Yunzemo ati, “Ni yo mpamvu kwishyira hamwe nk’igihugu ari ingenzi kuri Afurika. Ibibazo by’imbere mu gihugu n’ibyo ku rwego mpuzamahanga by’ubucuruzi bikomeje kumanuka nubwo hari ibitaranozwa.

Perezida Kagame yagarutse ku buryo bwo kwemerera abanyamahanga kwinjira mu gihugu batabanje gusaba visa ahubwo bakayihabwa bahageze, avuga ko Sierra Leone iherutse kwiyongera ku bindi bihugu 15 byashyizeho iyo politiki, avuga ariko ko bikiri bike kuko bitageze no kuri 1/3 by’ibihugu by’Afurika.

Yakomoje nanone ku masezerano y’isoko rusange ry’Afurika (Continental Free Trade Area) avuga ko ubucuruzi buyashingiyeho buzatangira muri Nyakanga 2020, avuga ko bizahindura uko Abanyafurika bakorana ubucuruzi hagati yabo ndetse n’uko babukorana n’abo ku yindi migabane.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ubufatanye ari ingenzi ahereye ku iterambere ry’u Rwanda, avuga ko rwahuye n’ibibazo ariko rwishakamo ibisubizo hashingiwe ku byifuzo by’abaturage, kandi hadategerejwe ko umunyamahanga aza gukemura n’ibibazo abaturage bashoboye kwikemurira.

Yavuze ko kuba u Rwanda rwarabishoboye, iyo nzira ishobora gukoreshwa n’ahandi ku Isi, abantu bakumva ko bakwitye gufatanya bagashaka umuti w’ibibazo bihari kandi ibyo bakabifata nk’inshingano yabo.

Yavuze ko mu myaka ya za 1995-6 u Rwanda rwatangiye kureba mu mahanga ahashobora kuboneka ibisubizo by’ibibazo by’ingutu igihugu cyari gifite, u Rwanda ruhanga amaso Singaporo na Koreya y’Amajyepfo.

Ati, “Twitegereje ibitanga icyizere byadufasha gukemura ibibazo byacu. Singapore yatangaga icyizere cyane mu buryo butandukanye burimo ishoramari, ubumenyi, uko bateje imbere ubushobozi bw’abaturage babo, uko bakora ubucuruzi n’ibindi.”

Muri ibyo bihe igihugu cyari kikiva muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwari rukeneye gukora byinshi mu kwiteza imbere kugira ngo n’abantu badakomeza kurubona nk’igihugu kidafite icyo gishoboye.

Afurika yo, Perezida Kagame avuga ko ifite abaturage bahagije ndetse ikagira n’umutungo kamere mwinshi, ariko uyu mugabane ukaba udatera imbere bikwiye, hakaba hakenewe ko abantu bakoresha ubwo bushobozi buhari mu gukemura ibibazo bihari mu guhindura ubuzima bw’abatuye uyu mugabane.

Soma inkuru yose hano

Yanditswe na : Imvaho Nshya

Comments are closed, but trackbacks and pingbacks are open.

error: Alert: Content is protected !!