Kagame yaburiye abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibyo Igihugu cyagezeho kibikesha kuba gifite umutekano, aburira abantu bihisha inyuma y’ibibazo bya politiki bagashaka guhungabanya umutekano w’Igihugu.

Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2019, mu gikorwa cyo kwakira indahiro z’abayobozi baherutse gushyirwa mu myanya, barimo Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abayobozi bakuru mu rwego rw’Ingabo z’u Rwanda.

Mu butumwa yegejeje kuri abo bayobozi, Perezida Kagame yababwiye ibirebana n’inshingano zibategereje, abifuriza imirimo mishya bagiye gutangira, ababwira ko ibyo Igihugu cyagezeho byose kibikesha kuba gifite umutekano.

Ati: “Byose ibyo Igihugu cyagezeho kibikesha kuba gifite umutekano, ku buryo n’Abanyarwanda bageze igihe umutekano bawufata nk’ibintu bisanzwe. Kugeza ubu ndizeza ko ntacyashobora guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda.

Abifuza guhungabanya umutekano wabo bazabibazwa ku kiguzi, by’umwihariko, ku bantu bihisha inyuma y’ibibazo bya politiki bagashaka guhungabanya umutekano w’Igihugu, abashobora kuba bahari bashobora kwibisubiraho hakiri kare, kuko nibatabikora bazabibazwa ku kiguzi icyo ari cyo cyose byasaba.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje agira ati: “Ikiguzi cyose byasaba ku bifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda twakizamura, haba mu rwego rw’ubushobozi tuzashyiramo ngo twizere ko dufite icyo bisaba cyose ngo tube dufite umutekano w’Igihugu cyacu, maze Abanyarwanda bakomeze bagere ku iterambere.

Abo bose mvuga harimo abihisha inyuma y’ibibazo bya politiki, ubwigenge, demukarasi, ntushobora kubona  uyu mutekano twameneye amaraso igihe kirekire ngo nyuma ushake kuduteza ibibazo, umuntu nk’uwo azajyanwa ahamukwiriye”.

Kagame kandi yavuze ko hariho nk’abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bagakomeza gukina iyo politiki n’ingengabitekerezo ya Jenoside aho bafunzwe bakaza kurekurwa. Ati: “Abo barafunzwe, ubu bagarutse hanze, twarabababariye, none batangiye gukina iyo mikino na none, tuzabashyira aho bagomba kujya”.

Ku byerekeranye n’inshingo nshya barahiriye, Perezida Kagame yabwiye abo abayobozi ko batangiye akazi mu gihe u Rwanda rwitegura gutangira ikerekezo gishya, avuga ko imbaraga bazanye n’imikorere mishya  bigomba  kwerekezwa muri icyo kerekezo.

Yabasabye kunoza imikorere n’imicungire y’ibyo bashinzwe kandi abibutsa ko bagomba gushyira imbere inyungu z’abaturage imbere ya byose, izabo zikaza nyuma.

Abayobozi bashya barahiye ni Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya wagizwe Minisitiri w’Ibidukikije; Gen. Patrick Nyamvumba wagizwe Minisitiri w’Umutekano, na Aurore Mimosa Munyangaju wagizwe Minisitiri wa Siporo. Undi ni Edouard Bamporiki wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, na Inyasiyene Nyirarukundo wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza.

Abandi bayobozi barahiye ni abayobozi mu rwego rw’Ingabo barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Jean Bosco Kazura, Gen. Fred Ibingira Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Lt.  Gen.  Jeacques Musemakweri  Umugenzuzi mukuru mu ngabo z’u Rwanda, na  Maj. Gen. Kabandana Innocent Umugaba Mukuru wungirije ushinzwe inkeragutabara.

Soma inkuru yose hano

Yanditswe na : Twagira Wilson

Comments are closed, but trackbacks and pingbacks are open.

error: Alert: Content is protected !!