Kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Mata 2022 mu masaha ya mu gitondo, nibwo abagizi ba nabi bataramenyekana batemye inka ya Ruzindana Paul warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi.

Mu gihe hashize imyaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, hirya no hino haracyagaragara abakigaragara mu bikorwa bigamije guhakana no gupfobya no gushaka kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nkuko urwego rw’Igihugu  rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwibukije ndetse banihanangiriza Abaturarwanda bose  kwitwararika bakirinda ikintu cyose cyatuma bishora mu byaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aba bagizi ba nabi Bayisanze mu kiraro cyayo mu Mudugudu wa Nyabitare mu Kagari ka Ruyenzi, Amakuru y’ibanze agera kuri IGIHE, ari na cyo dukesha iyi nkuru, avuga ko Ruzindaza yasanze inka ye bamaze kuyitema ahagana saa Moya n’Igice za mu gitondo nyuma y’uko yari ahumuje gukama.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Rafiki Umwizerwa, yabwiye IGIHE ko hataramenyekana abatemye iyo nka ariko ku bufatanye n’ubugenzacyaha batangiye iperereza, Ati “Abayitemye ntabwo turabamenya ariko turimo kuyivura ngo turebe ko yakira no gukomeza gushakisha amakuru ngo turebe ko twamenya ababa babikoze maze bashyikirizwe inzego z’umutekano .”

Yavuze ko ibikorwa nk’ibyo byibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe cyo kwibuka bidasanzwe kuko ari ubwa mbere bibaye, Yasabye abaturage kutishora mu bikorwa bibi kandi bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside  no gupfobya,n’ibindi bikorwa bijyanye nayo.

Ibi bibaye mu gihe u Rwanda ruri mu cyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

inkuru bifitanye isano 

RIB yaburiye abashobora kwishora mu byaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside kwitondera ibikorwa bihungabanya Abarokotse

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *