Kirehe: Imvubu zangiza imyaka y’abaturage guhera 2018, barasaba Leta indishyi

Mu karere ka Kirehe umurenge wa Nyamugari akagari ka Kagasa imvubu zimaze kona imyaka ihinze kuri hectal zirenga 40, ikibazo cyahereye ku myaka yeze mu Ugushyingo, 2018  ndetse n’ibyahinzwe muri 2019. Abaturage basaga 11 babwiye Umuseke ko bonewe n’imvubu zituruka mu ruzi rw’ Akagera kuva mu Ugushyingo, 2018 kugeza muri 2019  bakabibwira ubuyobozi ariko ntibagire icyo babikoraho.

Witegereje neza urabona aho imvubu zagiye zikandagira. Kubera uburemere bwazo aho ziciye zisiga zangije byinshi

Aba baturage bavuga ko ubusanzwe umuturage wonewe n’inyamaswa aba agomba kwishyurwa

Umwe muri bo yagize ati: “Kugeza n’uyu munsi zikitwonera kandi  umuyobozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge  yahageze zigitangira kutwonera mu kwezi kwa 11 atubwira ko bagiye kutwishyura ariko  kuva icyo gihe ntagaragaruka kandi imvubu zo ntizigeze zihagarika kutwangiriza imyaka, ahubwo turamuhamagara akatubwirako ari mu kiruhuko .”

Aba baturage bavuga ko ikintu kibabaje  cyane ari uko ibyo bahinze umwaka ushize mu Ugushyingo byoze imvubu zabyonnye ndetse n’iby’uyu mwaka zikaba zarabyonnye bityo bakavuga ko inzara ishobora kuzabazonga.

Bemeza ko imvubu zonnye hegitari 40 z’amasaka, ibigori, na soya mu kagari ka Kagasa mu murenge wa Nyamugari.

Bavuga ko nta musaruro babonye muri Gicurasi, 2019 kubera imvubu zaboneye kandi ngo ni nyinshi ugereranyije n’uko zanganaga mu myaka yashize.

Mu murenge wa Nasho naho ngo zibaye akangari( nyinshi)…

Umuturage wo mu murenge wa Nasho mu kagari ka Cyambwe nawe yabwiye Umuseke ko imvubu zigabiza imyaka yabo zikayona kandi ngo kubera ubwinshi bwazo ntawe ushobora kuzikoma imbere.

Ati: “ Ziza mu ma saa moya z’ijoro zikatwonera kandi ziba ari akangari( ari nyinshi). Tugerageza gutesha ariko bikanga. Zatubanye icyorezo k’uburyo ubu dutabaza Leta ngo irebe icyo yakora ku nyamaswa zayo.”

Ngo kuba baturriye ikiyaga cya Nasho kibamo imvubu zizanwa n’Akagera bituma imyaka bateye ziyona.

Abonewe bo muri Cyambwe nabo ngo bagejeje ikibazo cyabo ku mukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge ariko ngo nta kintu bakorewe gifatika nko kubishyura.

Avuga ko imvubu zaboneye ibishyimbo bari barateye mu Ukwakira, 2018 bajya kubibwira ubuyobozi bw’Umurenge buraza burapima ariko ngo n’ubu ntibarishyurwa.

Yinginga Leta avuga ko byaba byiza ku baturage  bayo iramutse izitiye aho imvubu zituruka zikaguma mu mazi nk’uko ngo yazitiye pariki y’Akagera inyamaswa zikaba zitacyonerera cyangwa ngo zisagarire abaturage.

Ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Kirehe Janvier Nsengimana yabwiye Umuseke ko kiriya kibazo atari akizi bityo ko agiye kugikurikirana.

Ati :“Ubundi  iyo umuntu yonewe ahita abimenyesha Umurenge , nawo ugahita ubimenyesha ikigo gishinzwe kwishyura abantu baba bonewe n’inyamaswa , icyo kigo kikazaza gufotora aho inyamaswa zonnye akaba aricyo kishyura ibyangijwe”

Ngo kuba abaturage ba Nyamugari  baratinze kwishyurwa bishobora kuba byaratewe n’uko ‘dossiers’ zabaye nyinshi bityo izabo zigatinda kwigwaho ngo zitunganywe bahabwe ibyo bagombya.

Imvubu ngo zatangiye konera abatuye Nyamugari na Nasho guhera umwaka ushize. Ubu ngo zabaye nyinshi

Uretse no kuba aho zikandagiye hangirika, imvubi ni inyamaswa irisha ubwatsi

Abaturage ba Kirehe mu mirenge ya Nasho na Nyamugari bavuga ko bashobora kuzasonza kubera konerwa n’imvubu

Abo muri Nyamugari na Nasho basaba Leta kureba uko yabakiza imvubu zibonera

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Soma inkuru yose hano

Yanditswe na : Jean Pierre Nizeyimana

Comments are closed, but trackbacks and pingbacks are open.

error: Alert: Content is protected !!