Umuryango wa Seven United ugizwe n’urubyiruko rukora ibikorwa binyuranye by’urukundo no gufasha rwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama rusobanuriwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi rwongera no kwibutswa ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu.

Urubyiruko rw’abakobwa n’abahungu bahuriye muri Seven United bagera kuri 60 basuye Urwibutso rwa Ntarama banaremera umwe mu barokotse Jenoside, witwa Mudacunura Innocent aho bamusaniye inzu ye yari yarangiritse banamushyikiriza ibiribwa bitandukanye, n’ibikoresho by’isuku.

Mu kiganiro na INYARWANDA dukesha iyi nkuru, Dusenge Jean de la Croix Umuvugizi wa Seven United yatangiye asobanura icyatumye bahitamo gusura Urwibutso rwa Ntarama agira ati: ”Impamvu twahisemo gusura urwibutso rwa Ntarama ni uko mu busanzwe nka Seven United mu gihe cy’icyunamo, twibuka dusura Inzibutso za Jenoside zitandukanye kugira ngo turusheho gusobanukirwa amateka y’igihugu cyacu, cyane ko abenshi muri twebwe bagiye bavuka nyuma ya Jenoside.”

Akomeza agira ati: ”Muri uyu mwaka tukaba twarahisemo Ntarama tunafatanya n’Umuryango wa Gasore Serge Foundation, usanzwe ubarizwa mu murenge wa Ntarama kuko rero tudasura gusa Inzibutso gusa ahubwo tunaremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, twabashije kuremera umwe mu barokotse Jenoside binyuze mu kumusanira inzu ye yari yarangiritse ndetse no kumushyikiriza ibiribwa bitandukanye, n’ibikoresho by’isuku.”

Mu gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama abagize Umuryango wa Seven United basobanuriwe amateka banashyira indabo ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Dusenge ati: ”Twibukijwe ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu kandi ko nk’uko urubyiruko ari rwo rwakoreshejwe muri Jenoside mu bikorwa bibi byo kwica Abatutsi ariko kandi hakaba n’urundi rubyiruko rwakoze neza,  rwitanze kugira ngo rurokore Abatutsi bicwaga muri Jenoside mu 1994.”

Yongeraho ati: ”Twibukijwe kandi ko ari inshingano yacu nk’urubyiruko kubungabunga amateka turwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside ahubwo twihatira kwiga ndetse no gusobanura amateka y’igihugu cyacu tuvuga ukuri ku byabaye n’ubwo abenshi tutari turiho mu 1994 ubwo Jenoside yabaga, ariko twaba ijwi rivuga amateka uko yabaye turwanya abayagoreka n’abapfobya cyangwa se bagahakana.

Abitabiriye iki gikorwa harimo urubyiruko rurenga 150 rurimo abagize Gasore Foundation, abagize Seven United n’abanyamuryango ba AERG amashami yashibutse Ntarama, amatsinda y’Ubumwe n’Ubwiyunge. Bari kumwe kandi na Osee Nkukiyimana Ushinzwe ibikorwa by’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Karere ka Bugesera.

Seven united ni umuryango w’urubyiruko utegamiye kuri Leta, ufite intego yo gushishikariza urubyiruko kuba inkingi y’iterambere ry’igihugu no kurandura ubukene. Watangiriye muri St. Andre mu mwaka wa 2008, ukaba ugizwe n’urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye, amashuri makuru n’abasoje amasomo yabo bagera kuri 700.

Mu bikorwa bagenda bakora, harimo gufasha abana batishoboye n’abakicirije amashuri bakabafasha kongera kwiga kandi neza. Bafasha kandi abaturage batishoboye, bakanafasha mu guteza imbere urubyiruko binyuze mu kuzamura imyumvire no guteza imbere abari n’abategarugori.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *