Leta yagennye miliyari 4,9 Frw azifashishwa mu gutegura inama ya CHOGM izakirwa n’u Rwanda mu Cyumweru kizatangira tariki 20 Kamena 2022.

Iyi nama yagombaga kwakirwa n’u Rwanda mu 2020 ariko isubikwa ubugira kabiri kubera icyorezo cya Covid-19. U Rwanda rwagaragazaga ko rudashaka ko iba hifashishijwe ikoranabuhanga kubera inyungu rwiteze mu kuyakira.

Mu myiteguro ya CHOGM, hari amafaranga angana na miliyari 4,2 Frw yari yahawe Kaminuza y’u Rwanda mu ngengo y’imari y’uyu mwaka kugira ngo yishyure abo itari yarishyuye mu bikorwa byo kuvugurura Kigali Convention Exhibition Village, hamwe mu hazakira iyi nama.

Mu ngengo y’imari ivuguruye, ibi bikorwa byongerewe miliyoni 600 Frw kugira ngo iyo mirimo ikorwe nk’uko bikwiriye. Bivuze ko urebye neza, wasanga icyo gikorwa kizarangira gitwaye miliyari 4,8 Frw.

Ku rundi ruhande, mu mushinga w’ingengo y’imari ivuguruye harimo ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yo yagenewe miliyari 4,7 Frw arimo n’ayo kwita ku bikorwa byo gutegura iyi nama izahuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma.

Mu bindi byakozwe harimo imihanda yubatswe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali izafasha mu kugabanya umuvundo w’ibinyabiziga mu gihe cy’iyo nama.

Iyo irimo nk’uva ku Karere ka Gasabo – Sports View Hotel – Airtel wamaze kuzura, naho umanuka kuri Contrôle Technique werekeza Nyabisindu ugakomeza i Nyarutarama ugasa n’aho ugana kuri Green Hills, ukambuka Kibagabaga.

Hari n’imuhanda yubatswe hagamijwe kugabanya umubyigano mu bice bya Remera n’imodoka ziva ku Kibuga cy’Indege cyangwa Kabeza, aho hubatswe umuhanda mushya uca munsi y’ahahoze Alpha Palace Hotel ugakomeza Kabeza.

Hari n’umuhanda uhuza Rwandex na Unilak, ugakomereza ku masangano y’imihanda ya Sonatubes, n’undi uva Rwandex – mu Myembe – Kigali Convention Centre. Hari kandi umuhanda wa Mulindi – Rusororo.

Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali cyaravuguruwe ku buryo gishobora kwakira umubare wisumbuyeho w’indege. Ni mu gihe kandi hotel nazo zateguwe ku buryo zishobora kwakira abashyitsi bazitabira.

Mbere y’uko iyi nama isubikwa, byabarwaga ko izitabirwa n’abantu bageze ku bihumbi 10. Ntabwo imibare mishya iratangazwa cyane ko izajyana n’imiterere y’icyorezo cya Covid-19 ku Isi.

Kigali Convention Centre ni imwe mu nyubako byitezwe ko izaberamo iyi nama

Inkuru dukesha igihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *