Inama y’Umuryango w’Abadamu b’Abakuru b’ibihugu bya Afurika ugamije iterambere, OAFLAD yabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Kabiri, mu rwego rwo kurebera hamwe aho uyu muryango ugeze ushyira mu bikorwa gahunda wihaye ya 2019-2024 Madamu Jeannette Kagame  nawe yitabiriye . 

Abadamu b’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika bahuriye i New York kuko ariho hateraniye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yitabiriwe na ba Perezida batandukanye bo muri Afurika ndetse no ku Isi hose.

Inkuru dukesha igihe IGIHE Iyi nama yahuriwemo nababagize OAFLAD yari igamije kurebera hamwe aho uyu muryango ugeze ushyira mu bikorwa gahunda wihaye igamije guha icyerecyezo gishya uwo muryango no kurushaho guteza imbere umugabane wa Afurika muri rusaange.

Iyo gahunda y’imyaka itanu[5] ihera mu 2019 kugeza mu 2024. Iyi gahunda yatumye inshingano z’uwo muryango zongerwa, ziva ku kurwanya SIDA gusa uhinduka Umuryango w’abadamu b’abakuru b’ibihugu bya Afurika ugamije iterambere, Organization of African First Ladies for Development (OAFLAD).

Uyu muryango kandi wihaye inshingano zirimo guteza imbere iby’ubuzima bw’imyororokere no kwita ku babyeyi n’abana bakivuka, guteza imbere uburinganire no guha ubushobozi urubyiruko n’abagore, guharanira ubuvuzi bugera kuri bose, kwita ku mibereho myiza, kwita ku bafite ubumuga ndetse no kongerera inzego ubushobozi.

Umuyobozi wa OAFLAD akaba n’Umugore wa Perezida wa Namibia, Monica Geingos yagaragaje ko nubwo intego uyu muryango wari wihaye zagiye zikomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19, ukiri mu nzira nziza yo kuzigeraho.

Umuryango uhuza abadamu b’abakuru b’ibihugu bya Afurika, OAFLAD (icyo gihe witwaga OAFLA), watangijwe ugamije kuvuganira no gushakira inkunga ababana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA muri Afurika.

Madamu Jeannette Kagame ari mu bagize uruhare mu gutangiza OAFLA mu mwaka wa 2002.

 

TURABASABA GUKURIKIRA INKURU TUBAGEZAHO NO KUDUHA IBITEKEREZO CYANGWA INYUNIZI MURAKOZE.

INSTAGRAM: @AGEZWEHO

Ibaruwa y’ibanga idashobora gufungurwa mbere y’umwaka wa 2085 Umwamikazi Elizabeth II yasize

Bruce Melodie, Davis D, King James bari mu basohoye indirimbo zagufasha kuryoherwa na Weekend

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *