Mu ijoro ryo kuri uyu wa 26 Kanama 2022, Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy yageze i Kigali yitabiriye umuhango wo gushyingura nyina umaze iminsi yitabye Imana.

Inkuru dukesha igihe Meddy yageze i Kigali yakirwa n’abo mu muryango we. Umubiri w’umubyeyi we nawo wagejejwe i Kigali kuri uyu wa Kane nyuma y’iminsi yitabye Imana muri Kenya.

Agisohoka mu kibuga cy’indege,yakiriwe bidasanzwe  Meddy n’abo mu muryango we bamwakiriye bahise berekeza ahasohokera abitabye Imana, kugira ngo babashe gukurikirana umubiri w’umubyeyi we.

Byitezwe ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022 hazaba umugoroba wo kwizihiza ubuzima bw’uyu mubyeyi mu gihe ku wa 28 Kanama 2022 aribwo bazamuherekeza mu cyubahiro.

Cyabukombe Alphonsine, umubyeyi w’umuhanzi Ngabo Medard Jobert [Meddy], yitabye Imana ku wa 14 Kanama 2022 azize uburwayi aho yari arwariye muri Kenya.

 

TURABASABA KUDUHA IBITEKEREZO BYANYU KUNKURU TUBAGEZAHO SURA IZINDI NKURU TWANDIKA KURI AGEZWEHO.COM

Abakora mu bigo by’imari iciriritse bahawe umukoro wo kugabanya ibihombo bikabije mubigo bakoramo

Dj Neptune akigera i Kigali, akomoza ku mishinga afitanye n’abahanzi nyarwanda

Perezida Kagame agiye gusura Amajyepfo n’Iburengerazuba mu ruzinduko azamaramo iminsi ine (4).

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *