Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko abanyeshuri bitwaye neza mu bizamini by’amashuri asoza amashuri yisumbuye, hagaragajwe ko abize Imyuga n’Ubumenyingiro n’Inderabarezi ugereranyije n’abize mu bijyanye n’Ubumenyi rusange.

Amanota yatangajwe, ni ay’abanyeshuri basoje umwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye, uwa Gatatu w’amashuri nderabarezi (TTC) n’uwa Gatanu w’amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro.

Minisiteri y’Uburezi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, taliki ya 15 Ugushyingo 2021, mu muhango wabereye mu cyumba cya MINEDUC ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

Minisitiri Dr Uwamariya Valentine, avuga ko abanyeshuri bitwaye neza nubwo hari aho igipimo cy’imitsindire cyagabanutse.

Ati: “Muri rusange, abanyeshuri batsinze neza kuko iyo urebye igipimo batsinzeho ntabwo kinyuranye n’imyaka yashize”.

Umuhuza Gatete Kelia, Umunyeshuri wabaye uwa Kabiri mu gihugu wigaga mu ishuri rya Gashora Girls Academy, yishimiye ko yatsinze.

Ati: “Muri aka kanya nishimiye ko natsinze. Nshimira ikigo cyanjye, abarimu banyigishije n’ababyeyi banjye banyiseho mu gihe nari ku ishuri”.

Mugisha Abdulkalimu, umunyeshuri waje ku mwanya wa Mbere mu gihugu, urangije muri Riviera High School, yishimiye ko yatsinze kandi ko byamusabye imbaraga kugira ngo atsinde.

Yagize ati: “Nafashe umwanya nsoma ibitabo, nshaka n’abarimu bankurikirana. Nshimira ababyeyi banshakiye ibitabo kugira ngo mbashe kwiga neza”.

Kareba Ali, Umubyeyi wa Mugisha, avuga ko kugira ngo umwana atsinde, ari ukumwegera kandi ugakorana n’abarimu.

Ati: “Abarimu bonyine ntabwo bihagije, icyiza ni ukwegera abarimu ukababaza uko umwana ameze, akora ate namufasha nte nk’umubyeyi, nta rindi banga ririmo ni ugukorana n’abarimu, ibyo umwana akeneye ukabimuha”.

Mu 2020, igipimo cy’imitsindire mu bumenyi rusange cyari 89.5% mu gihe uyu mwaka cyabaye 85.3%.

Mu mashuri y’Inderabarezi (TTC), igipimo cy’imitsindire cyarazamutse kuko urebye mu mitsindire mu 2019 cyari kuri 98.2%, ubu cyabaye 99.9%.

Mu mashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro byari 91.2% mu 2020, ubu igipimo cy’imitsindire ni 95.7%.

Minisitiri w’Uburezi itangaza ko mu mashuri y’Ubumenyi rusange hiyandikishije abakandida 47.638 mu gihe abakoze ibizamini ari 47.399.

Muri bo hatsinze 40.435 bahwanye na 85.3%. Abasigaye batabonye amanota fatizo akaba ari 14.7%.

Mu mashuri Nderabarezi hiyandikishije abakandida 2.988, bose barakoze ariko abatsinze ni 2.980 bahwanye na 99.9%.

Mu mashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro hiyandikishije abakandida 22.686 ariko abakoze ibizamini ni 22.523.

Abatsinze ni 21.768 bihwanye na 95.7%, abahwanye na 4.3% ntabwo bagejeje ku manota fatizo.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *