Minisitiri SHYAKA yavuze ibigwi bya FRAIPONT washinze ikigo kimaze kuvura Abanyarwanda ibihumbi 300 bafite ubumuga

Yabitangaje mu karere ka Nyanza kuri uyu wa 11 Ukwakira 2019, umunsi Padiri Fraipont yari kuba yujuje imyaka 100 iyo aza kuba akiriho.

Padiri Fraipont Ndagijimana yavutse tariki 11 Ukwakira 1919, atabaruka tariki 25 Gicurasi 1982. Umuryango HVP Gatagara yashinze mu 1960 uvuza abafite ubumuga, ukanabafasha kuba mu muryango no kugira uruhare mu iterambere ry’ igihugu.

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’ imyaka 100 Padiri Fraipont Ndagijimana amaze avutse byabereye mu karere ka Nyanza mu kigo cya HVP Gatagara byitabirwa n’ abayobozi bakuru barimo Minisitiri Shyaka Anastase, Guverineri w’ Intara y’ amagepfo CG Gasana Emmanuel, Umushumba wa diyosezi ya Kabgayi Smaragade Mbonyintege n’ abahangariye ingabo na polisi y’ u Rwanda.

Minisitiri Shyaka yavuze ko guverinoma y’ u Rwanda ihuje na Padri Fraipont Ndagijimana umugambi wo kwita kubafite ubumuga, bityo ngo yashyizeho inama y’ igihugu y’ abafite ubumuga ndetse iki kiciro gifite umudepite ugihagarariye mu nteko ishinga amategeko y’ u Rwanda.

Yagize ati “Nagira ngo mbizeze ko icyo cyerekezo kitazahinduka. Tuzakomeza kubiharanira, tuzakomeza kubyubaka tuzakomeza kubishaka. Fraipont mu mateka tumuziho yaharaniye kwamamaza ijambo ry’ Imana abibangikanya kandi bigenda neza ko kwita kubafite ubumuga haba mu buzima no mu burezi, no kwihangira imirimo yabikoze neza bidusigira imbuto nziza. Iyo mbuto nka Leta yacu y’ u Rwanda tuzayuhira”.

Avuga ko nka Leta y’ u Rwanda bazakomeza gushyigikira inama y’ igihugu y’ abafite ubumuga NCPD kugira ngo ikomeze itange serivise nziza ku banyamuryango bayo.

Mu izina rya guverinoma y’ u Rwanda Minisitiri Shyaka yashimye uruhare rwa Padiri Fraipont mu iterambere n’ imibereho myiza y’ Abanyarwanda bafite ubumuga, avuga ko abarerewe n’ abavuriwe mu rugo rwa Gatagara ubu bafite imirimo bakora muri Leta, abandi bari mu nama z’ ubuyobozi zitandukanye kuko bavuwe bakanafashwa kwiga.

Umuryango HVP Gatagara washinzwe mu 1960 ugenda ugaba amashami hirya no hino mu gihugu. Minisitiri Shyaka avuga ko ibi ari iterambere ryiza kandi rikenewe.

Musenyeri Simaragde Mbonyintege mu ijambo rye yasabye ko umuhanda uva kuri kaburimbo Kigali- Huye werekeza ku kigo cya HVP Gatagara kiri mu karere ka Nyanza washyirwamo kaburimbo.

Uyu muhanda ufite nka kilometero imwe y’ uburebure washyizweho amatara ariko uracyagora abafite ubumuga bawunyuramo bagana kuri HVP Gatagara nk’ uko byagarutsweho na Musenyiri Smaragde.

Musenyeri Smaragde yabwiye abana bafite ubumuga ati “Nubwo mufite ubumuga ari ubw’ amaguru ari ubw’ amatwi, n’ ubundi butandukanye ndagira ngo mbabwire ko Padiri Fraipont yasanzwe mufite umutima n’ ubutumwa mugomba gusangiza iyi sosiyete yacu. Ndagira ngo mubimenye ntimurangazwe n’ ubumuga mufite, kuko Imana yabahaye umutima mugari, ubwenge, ubushake, n’ ubushobozi kandi Fraipont yabibabonyemo. Bana rero mukomere kandi Imana ibahe umugisha!”

Umuyobozi mukuru wa HVP Gatagara Frère Kizito Misago yavuze ko ikigo cyabo kita ku bafite ubumuga cyahinduwe ibitaro bikorana na mituelle de santé. Gusa ngo ntabwo barabona imbonerahamwe y’ imyanya y’ imirimo none bituma batagira abaganga b’ inzobere muri nzego zitandukanye.

Fr Misago yasabye Leta ko yayifasha kwagura ibitaro byita kubafite ubumuga kuko ababagana ari benshi aho bakorera hakaba ari hato.

Minisitiri Shyaka yavuze ko ibyifuzo by’ umuyobozi mukuru wa Gatagara byumvikanye, kandi ko n’ ikifuzo cyo gutunganya umuhanda ugana kuri HVP Gatagara y’ I Nyanza Leta yacyumvise kandi ko isanzwe ifite gahunda yo kuwutunganya.

Yagize ati “Uyu muhanda mwavuze, ngira ngo murasa nk’ abasomye n’ ubundi muri gahunda zari zihari, hari hasanzwe hari ikifuzo ko uyu muhanda ugomba gukorwa. Gusa muzatugaye guhera kuko uko amikoro agenda aboneka niwo muvuduko tuzashyiramo, ariko turizera ko bitazatinda uyu muhanda ugashyirwamo kaka kaburimbo abantu bakajya bagenda neza cyane ko noneho hasigaye hagaragara”

Padiri Fraipont Ndagijimana ubusanzwe yitwaga Joseph Julien Adrien ariko mu Rwanda bamwise Padiri Fraipont Ndagijimana.

Minisitiri Shyaka yashimiye umuryango wabyaye Padiri Fraipont ukanamurera agaragaza ko uyu muzungu yabaye Umunyarwanda mwiza.

Ati “Nka Leta y’ u Rwanda turabashimira, ariko nubwo mwamubyaye mukamurera natwe ni uwacu murumva ko ari Ndagijimana. Turabashimira ko mwatubyariye mukaturerera uwabaye Umunyarwanda mwiza akadutangiriza ibikorwa byiza hatwese twishimira”

Abafashijwe na HVP Gatagara mu burezi no guhabwa inyunganirangingo bavuga ko byababereye inzira yo kwiyubaka mu gihe nta kizere cy’ubuzima bari bafite mbere yo gufashwa.

Ikigo Home de la Vierge des Pauvres (HVP) Gatagara cyashinzwe na Padiri Fraipont mu 1960 kimaze kuvura abafite ubumuga barenga ibihumbi 300 no kwigisha abagera ku bihumbi 150.

Magingo aya abana 1600 bafite ubumuga biga mu mashuri ya HVP Gatagara, naho abafite ubumuga 5000 bavurwa n’ ibitaro bya HVP Gatagara.

Soma inkuru yose hano

Yanditswe na : Nsanzimana Ernest

Comments are closed, but trackbacks and pingbacks are open.

error: Alert: Content is protected !!