Umukobwa wabaye Miss wa Ukraine yiyemeje gushyira ubuzima bwe mu kaga, ashyira hasi ibyo kumurika imideli no kuryoshya hirya nohino maze yegura imbunda ajya kurugamba guhangana n’ibitero by’abarusiya bateye igihugu cye.

Anastasiia Lenna yabaye Nyampinga wa Ukraine muri 2015, kuri ubu ari mubaturage babasivire barenga ibihumbi bafashe imbunda bagamije guhangana n’ibitero by’abarusiya batangije intambara mugihugu cyabo ibi bihumbi byaba baturage bahisemo kurinda igihugu cyabo batitaye kubyo kuhaburira ubuzima bafite ikizere numurava wogusubiza umurusiya iwabo.

Umukobwa wabaye Miss wa Ukraine yiyemeje gushyira ubuzima bwe mu kaga, ashyira hasi ibyo kumurika imideli yegura imbunda anarenzaho amagambo yogutera abandi bahisemo kurwanirira igihugu aho yagize ati muntu we se wambutse umupaka ukaza kubuza umutekano wabanya Ukraine ndakumenyeshako utaributahe urimuzima ibi byateye imbaraga urubyiruko nabandi batinyaga gufata intwaro ngo barwanirire igihugu cyababyaye

Uyu mukobwa wari usanzwe afite akazi mukigo gishinzwe imibanire rusange muri Ukraine, yagaragaye afite imbunda yambaye imyambaro ya gisirikari avugako yambariye urugamba.

Anastasiia yari amaze iminsi asangiza abakunzi be kurubuga rwa instagram amafoto atandukanye ndetse ashishikariza urubyiruko rwo mugihugu cye gukunda igihugu bakanacyitangira.

Icyemezo cyo kuba uyu mukobwa yeguye imbunda akajya kurugamba cyishimiwe nabenshi mubamukurikirana aho wabonaga bamubwira amagambo yo kumushyigikira no kumutera ingufu.

Anastasiia yihanangirije ingabo z’Uburusiya ati: “Umuntu wese wambutse umupaka wa Ukraine agamije gutera azicwa!”

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *