Ku myaka ye 70, Lova Bescop yakabaye ari umusaza w’imvi z’uruyenzi ariko siko yabishatse kuko mu myaka icyenda ishize yihinduje igitsina n’ibindi byose byamurangaga nk’umugabo, ahinduka umugore.

Lova Bescop akomoka mu Bufaransa. Yavutse mu mwaka wa 1952, aba umupolisi muri icyo gihugu ndetse ahashakira umugore babyaranye umwana w’umukobwa ubu ufite imyaka 42.

Yahoze yitwa Jacques-Robert mbere yo guhindura izina rikajyana n’igitsina cye akitwa Lova Bescop. Yavukiye ahitwa Hénin-Beaumont mu Bufaransa.

Ubwo yaganiraga n’Ikinyamakuru Actu, yavuze ko yakuze yiyumvamo kuba umukobwa ariko igitutu cya sosiyete yakuriyemo ntikimwemerere kwigaragaza uko yiyumva.

Ati “Guhera ku myaka 13 niyumvagamo kuba umukobwa. Nabagaho nigunze.”

Nubwo yiyumvagamo kuba umukobwa, Lova Bescop yakuze abihisha ababyeyi be ngo batabimenya.

Ati “Njye rwose niyumvagamo kuba umukobwa. Mu bwiherero nicaraga nk’umukobwa. Nakundaga amakanzu ya mama, nkisiga makiyaje.”

Uyu mugore wahoze ari umugabo ubwo yari afite imyaka 21 yashatse umugore. Bamaranye imyaka 14.

Mu mwaka wa 1976, yinjiye mu gipolisi, akajya akorera mu mujyi wa Versailles.

Ati “Umukobwa wanjye ntashobora kunyita mama, aracyanyita Papa. Sinavuga ko ntari nyina ariko nanone Inzozi ze zo guhinduka umugore zatangiye kuba impamo mu 2013 tariki 13 Ugushyingo. Nibwo yahinduye izina yitwa Bescop, izina rya mushiki we.

Amaze guhindura izina, hakurikiyeho guhindura ibindi bimuranga birimo ijwi. Ijwi rye ryagabanyirijwe ubukana, riva ku rya kigabo riroroshywa riba nk’iry’abagore.

Mu 2014 kandi yabazwa mu misaya no mu masa ku buryo hatunganywa neza hakaba nk’ah’abagore.

Lova Bescop yaje kubona ibyo bidahagije maze mu 2015 ahindura igitsina. Hakurikiyeho kubaga igituza kikatunganywa nk’icy’abagore.

Uyu mugore wahoze ari umugabo, yishimira ko ibyo yifuzaga mu buzima byamubayeho.

Umukobwa wa Lova Bescop akimara kumenya ko uwahoze ari se yahindutse nyina, byaramubabaje cyane ndetse afata umwanzuro wo kutazongera kubonana na we.

Byatwaye imyaka icumi ngo uwo mukobwa abyakire, bongera guhura muri Kanama umwaka ushize.

Umwaka ushize ni nabwo Lova Bescop yabashije kubona umwuzukuru we ufite imyaka icyenda.

sinahakana ko nkiri se.

Lova Bescop nyuma yo kwihinduza umugore avuga ko yumva atuje.

Aha yari acyitwa Jacques-Robert, ari umupolisi.

 

 

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *