Mu gihugu cy’uburundi,ahazwi nku mujyi mukuru wa bujumbura hakomeje kugaragara icyibazo cy’imodoka zitwara abagenzi  rusange zizwi nka (BUS) kuburyo kubona imodoka bitwara aba baturage batuye muri uyu mujyi wa Bujumbura umwanya munini cyane dore ko  benshi bibagoye cyane .

Mu masaha y’igitondo,ndetse nigicamunsi kugeza amasaha y’ijoro imodoka ziba zirwanirwa kuko arinyeya muri uyu mujyi wa Bujumbura bikaba bituma iyo imodoka imwe ihagaze bayirwanira bamwe bagaca mu madirishya cyangwa imiryango y’imodoka bitewe n’igihe imodoka iba imaze itaraboneka bayitegereje.

Mu mashusho yasakaye kumbuga nkoranyambaga kuri uyu wa gatatu tariki 12 mata yerekanaga ubwinshi bwabaturage bo muri uyu mujyi wa Bujumbura,uburyo barwanaga batanguranwa kujya mu modoka dore ko bitoroshye kuko bamwe babivunikiramo,ndetse bikabaviramo ingaruka nyinshi zo gukererwa aho baba barikujya dore ko benshi bavuga ko bacyererwa kugera ku mirimo yabo kuko amasaha menshi, baba bayamaze bategereje imodoka.

Abaturage kandi bakaba basaba leta y’uburundi kwiga kuricyi kibazo cyibura rya BUS kuko ari imbogamizi ikomeye,dore ko n’abana b’abanyeshuri bibagoye cyane kuko nkabiga kure bisaba gutega,bagera kumashuri yabo bacyererewe cyane bagasanga abandi basoje amasomo,bityo bikabadindiza mu  buryo bw’imyigire,ndetse kandi bamwe mu barimu babo nabo harubwo bagera mu kazi batinze bigatuma bamwe muri aba bana nabo bamara umwanya bicaye babuze umwarimu.

Umwe mu baturage twabashije kuganira yatubwiye ko nabo batarabasha kumenya icyaba cyarateye iki kibazo cyibura ry’imodoka,gusa ngo bafite ikizere ko bizashira cyangwa iki cyibazo cyigashakirwa igisubizo kandi vuba bitewe nuko benshi bamaze kubihomberamo cyane kuko nkabajya mu masoko nabo bagerayo batinze,abaguzi nabo,bakarwana no gutaha kare ngo batarara mu nzira

Abatuye muri uyu mujyi wa Bujumbura mugihugu cy’uburundi bavuze ko bizeye ko icyi kibazo,kigiye gucyemuka vuba,kandi bagasaba ubuvugizi kugira ngo bishyirwe mubikorwa.

 

Soma izindi nkuru nshya;

Will Smith wakubise Chris Rock yahagaritswe kwitabira Oscars Awards mu gihe cy’imyaka 10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *