Mu buzima, hatangijwe ibikorwa bitegura CHOGM 2020

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangije ibikorwa by’amezi atandatu bitegura inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma izabera mu Rwanda ku ndwara zititaweho ‘Kigali Summit on Malaria and Neglected Tropical Diseases’ (NTDs), kimwe mu bizaganirwaho mu nama y’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza  (CHOGM) izabera i Kigali muri Kamena 2020.

Ni ibikorwa byo kurwanya indwara zititaweho mu bihugu biri mu nzira y’Amajyambere ziganjemo indwara z’inzoka zo mu nda hamwe na marariya ibihugu bigomba kwitaho mu kugera ku iterambere ry’abaturage.

  1. U Rwanda rwararitse Isi kuza mu nama mpuzamahanga ya CHOGM 2020
  2. CHOGM 2020 mu Rwanda, amateka ya Commonwealth
  3. Imihanda izakoreshwa muri CHOGM izaba yuzuye muri Mata

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Gashumba Diane, ubwo yatangizaga inama, kuri uyu wa 27 Mutarama 2020, yavuze ko iyo nama izaba ari umwanya ukomeye wo guhuza abakomeye mu gushaka uko harandurwa izo ndwara.

Yibukije ko umuntu umwe mu bantu batanu ku Isi apfa azize izo ndwara, kandi buri mwaka marariya ubwayo ihitana abarenga  ibihumbi 400 biganjemo abana mu gihe abarenga 90% byabo ari abo ku mugabane w’Afurika.

Akomeza agira ati “Marariya n’izindi ndwara zititaweho zibasiye abagore batwite n’abana, zizonga ubuzima n’imibereho yabo n’ubuzima bwabo. Izi ndwara ni imbogamizi ku bukungu bwacu n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage kandi kugeza ubu ku mugabane izi ndwara ziravurwa zikanirindwa kandi tuzi neza igikenewe kugira ngo tuzirangize neza.

Gutsinda izi ndwara tugomba kongera iterambere rivuye mu bushake, kubigira ibyacu mu miryango no ku buyobozi bwegereye abaturage, kongera inkunga no guhanga udushya mu kuzirwanya. Twakora byinshi kugira ngo tumenye ko urubyiruko mu miryango yacu, mu bihugu byacu badasubizwa inyuma n’izi ndwara bakajya mu bukene no gusumbanya abantu.”

Minisitiri w’Ubuzima yakomeje abwira abitabiriye iyo nama ko nk’uko mu masezerano ya Abuja byemejwe, ibihugu byose bigomba gushyira mu rwego rw’ubuzima amafaranga angana na 15% by’ingengo y’imari y’Igihugu kandi u Rwanda rwabigerageje.

Uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda ryita ku buzima OMS, Dr Mwinga Kasonde, yabanje gushimira uko ibihugu by’Afurika byageregeje guhangana n’izo ndwara na marariya, mu myaka 25 ishize.

Yavuze ko kuri marariya bigaragara ko yagabanutse ku kigero cya 42% ku bihugu biri munsi y’Ubutayu bwa Sahara hagati ya 2000 na 2015; imfu zayo nazo zigabanuka ku kigero cya 66% muri icyo gihe.

Ati “Kugabanuka kwa Marariya hagati ya 2000 na 2015 bigaragaza imbaraga n’ubushake byavuye mu ngamba zo kwihutisha iterambere mu buryo buri tekenike mu kugabanya marariya. Isi yari yihaye kugabanya abarwara marariya n’imfu zayo nibura ku kigero cya 40% kugeza mu 2020.”

Mu mezi atandatu ari imbere, Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko igiye kurushaho gukomeza gushyira imbaraga mu kurwanya izo ndwara, gukomeza gushishikariza abaturage kugira isuku no gukomeza gahunda zo gutanga ibinini ku bana kuva tariki ya 30 Mutarama 2020 bikagera no mu mashuri, gahunda zo kurwanya marariya nazo zikongerwa.

Kugeza ubu mu Rwanda hatangwa ibinini by’inzoka zo mu nda kabiri mu mwaka by’indwara zikunze kwibasira abana kandi na gahunda zo kurwanya marariya zigaragaza ko yagabanutse cyane bigizwemo uruhare n’abaturage bumva gahunda zo kuyirwanya.

Soma inkuru yose hano

Yanditswe na : Mutungirehe Samuel

Comments are closed, but trackbacks and pingbacks are open.

error: Alert: Content is protected !!