Mu kamaro k’ urusenda mu mubiri harimo kugabanya umubyibuho ukabije

Kugabanya umubyibuho ukabije

Umubyibuho ukabije abahanga mu by’ ubuzima bavuga ko wongera ibyago byo kurwara indwara zitandura nk’ umutima, diabeti, umuvuduko ukabije w’ amaraso na kanseri.

Nubwo izi ndwara ziri muzihangayikishije benshi muri iyi minsi, kimwe mu bisubizo byo kuzirinda ni urusenda. Abahanga mu by’ imirire bavuga ko iyo wongereye urusenda mu biryo rugabanyamo ibinyabutabire bitera kubyibuha(ibinure).

Urusenda ntabwo rugabanya ibinure mu biryo gusa ahubwo runagabanya isukari mu mubiri kuko rwongera mu mubiri ibyitwa insuline bishinzwe kuganya isukari igihe yabaye nyinshi mu mubiri. Urusenda rwongera insuline mu mubiri igihe umuntu ariye urufite ingano ya capsaicin iri hagati ya 0.01 na 0.02% buri munsi kugera ku cy’ ibyumweru 6.

Kugabanya ibyago byo kurwara umutima

Capsaicin igabanya ibyago byo kurwara indwara z’ umutima nka ‘atherosclerosis na coronary heart diseases’.

Urusenda rurinda abantu kurwara kanseri

Urusenda rubamo ibyitwa carotenoid, flavonoids, acide phenolique na acide ascorbique bigabanya ibyago byo kwirema kw’ ibibyimba mu mubiri.

Capsaicin ituma habaho gupfa kwa cellule ziba mu rwagashya, ibihaha, mu dusabo tw’ intanga, mu mihogo zongera ibyago byo kurwara kanseri.

Kongera ubudahangarwa bw’ umubiri

Kurya urusenda bisukura inzira z’ ubuhumekero , mu mazuru no mu bihaha bikarinda ibi bice kurwaragurika.

Urusenda rufasha mu itembera neza ry’ amaraso mubiri

Urusenda rugabanya cholesterol mu mubiri bigatuma amaraso atiremamo utubumbe, rugabanya ibyago byo kuvira imbere mu mubiri.

Soma inkuru yose hano

Yanditswe na : Nsanzimana Ernest

Comments are closed, but trackbacks and pingbacks are open.

error: Alert: Content is protected !!