Ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe amashusho agaragaza umugabo wari wambaye ubusa nyuma yo kumusanga mu buriri bw’undi mugabo amuca inyuma ku mugore we.

Uyu mugore wafatanwe n’umugabo barigusambana,bivugwa n’abaturanyi ko yarasanzwe azana abandi bagabo muri uru rugo, bigatuma bafata umwanzuro wo kubibwira umugabo we bashakanye ,arinabwo yazaga ahamagawe naba baturanyi be agasanga umugore we aryamanye n’undi mugabo.

Mu gahinda kenshi uyu mugabo yabuze icyo akora biramurenga gusa yitabaza inzego z’umutekano ndetse n’abanyamakuru , mukimwaro cyinci uyu mugore n’umugabo bafashwe bahise bifata mu maso kuko baguwe gitumo bambaye ubusa ,gusa nubundi ngo uyu mugore si ubwa mbere kuko yarasanzwe azana abagabo,n’agasuzuguro kenshi bagasambanira kuburiri bw’umugabo we.

Nkuko bibabaza nawe ari wowe gufata umugore wawe yazanye undi mugabo noneho mu buriri bwawe uyu mugabo mu burakari bwinci avuga ko nta mbabazi ashobora kumuha ahubwo ashaka gatanya yihuse kuko ntibashobokanye n’uyu mugore uhinduranya abagabo uko abishatse.

Uyu mugore kandi akaba afitanye umwana muto n’uyu mugabo bashakanye, nkuko bigaragara muri videwo ibyo akora byose umwana muto aba abireba kuko aba ari muri beriso,ni nabyo byababaje umugabo we cyane ,ko bigayitse cyane dore ko nta n’icyubahiro aha umwana babyaranye.

Muri iyi videwo yo kuri Twitter twabashije kubona bigaragara ko aba bombi baŕi bafashwe n’ikimwaro n’isoni nyinshi ntanumwe wagize icyo atangaza  nyuma yo kugwa gitumo na nyir’urugo  bakorera amahano mu buriri bwe.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga ntibishimiye imyitwarire y’aba bombi cyane cyane uyu mugore winjiza mu rugo rw’umugabo we  abandi bagabo yitwaje ko umugabo we aba adahari bityo kwihangana ngo amutegereze bikanga agahitamo kumuca inyuma,iminsi y’umujura irabaze twese turabizi nkuko bivugwa n’abaturanyi b’uyu mugore none birangiye umugabo amwifatiye.

Reba amashusho y’uyu mugabo n’umugore baguwe gitumo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *