Nibirori byatuguye benshi mubatuye Isi aho umukobwa ukirimuto w’imyaka 18, ashobora gukorerwa imihango nk’iyi yokumushyingira inyamaswa muminsi yashize twabagejejeho inkuru yu munyamerika kazi nawe washingiranwe nimbwa ye yakundaga cyane maze nyuma akayisaba ko imubera umugabo.

Uyumunyamerika yanavuzeko ntawundi mugabo cg umusore wigeze amugeza kubyishimo bye byanyuma nkuko iyimbwa ibimugezaho.

Ubundi mu mico y’abaturage batuye mu Buhinde, abakobwa bashyingirwa imbwa mu gihe batarashaka kugira ngo bazagire amahirwe yo kubona abagabo, no kwirinda imyuka mibi.

Ariko uriya munyamerika kazi we siyomigenzo yagendeyeho cyane ko we Atari umuhinde ahubwo we nurukundo yakunze iy’imbwa rwamukoresheje maze akemera gushingiranwa nayo akanabishira ahagaragara.

Naho uy’umukobwa w’imyaka 18, muri iki gihugu yashyingiwe imbwa mu rwego rwo kwivura umwaku, uyu mukobwa witwa Mangli Munda, ukomoka mu Majyepfo y’Ubuhinde muri leta ya Jharkhand yashyingiranywe n’imbwa mu birori by’akataraboneka.

Ubu bukwe bwateguwe n’abasheshe akanguhe muri icyo cyaro bavuga ko uwo mukobwa yari afite ikibazo cy’amahirwe make ku buryo ubwo yari kuzarongorwa byari kuza tuma umuryango ucika n’abaturanyi bakagira ibibazo bityo rero bakaba bahisemo kumukorera uwo mugenzo murwego rwo kwirinda imyaku.

Umugabo babaye barushinganye, ni imbwa y’inzererezi yitwa Sheru, ikaba yabonywe na se w’uwo mukobwa, iyo mbwa yashyizwe mu modoka itwarwa nk’umugeni maze abantu benshi bayakirana ibyishimo.”

Uyu mukobwa Mangli, ntiyageze mu ishuri ariko yatangaje ko nubwo kurongorwa n’imbwa atabyishimiye, ariko ngo bizatuma agira amahirwe mu buzima.

Uyu mukobwa yagize Ati “Gukora ubukwe n’imbwa ni uko abakuru iwacu bizera ko amakuba yanjye yose azajya muri iyi mbwa. Nyuma yo gukora ibi, umugabo tuzarwubakana tuzabana ubuzira herezo” namakuba namake tuzagirana yewe numuryango wanjye uzabaho wishimye abana bacu ,abaturanyi ndetse n’abashyitsi bazajya batugenderera njye numugabo tuzashakana.

Sri Amnmunda, se w’uyu mukobwa avuga ko abakurambere babo bababwiye ko bagomba gukora ibishobka byose bagategura ubu bukwe. Avuga ko bagomba gukora ibishoboka byose amakuba bakayatsirika.

Agira Ati “Gushyingira imbwa ni yo nzira yonyine yo gutsirika imyaku n’imikoshi, uyu mubyeyi kandi yemeza tari ubwambere bene ubu bukwe bubaye mu cyaro cy’aho atuye, yongeraho Ati “Ubukwe nk’ubu ntagihe butabaye mu cyaro cyacu n’aho duturanye, Uyu ni umuco twemera.”

Abaturage bavuga ko ubu bukwe ntacyo buzahungabanya ku buzima bw’uyu mukobwa Mangli ndetse ngo yemerewe gushaka umugabo bidasabye ko ajya gusaba gatanya n’imbwa bakoranye ubukwe.

Mangli asubira mu byo yabwiwe yagize ati “Abaturanyi bambwiye ko abakobwa benshi bakurikije uyu muco bahiriwe, ubu babayeho neza mu byishimo. Ati “Nemerewe kuzashaka umugabo uri mu nzozi zanjye nyuma y’uko imyaku yose izaba yamvuyeho.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *