Muhanga: EAR-Shyogwe yiyemeje gusindagiza abageze mu zabukuru ngo bagire amasaziro meza

Itorero ry’abangikikani Diyosezi ya Shyogwe ryatangije gahunda yo kubumbira mu matsinda y’ubwizigame abakecuru n’abasaza batagishoboye gukora kugira ngo bagire amasaziro meza.

Bamwe mu bageze mu Zabukuru bo mu Kagari ka Mbiriri Umurenge wa Nyarusange bavuga ko kwibumbira mu matsinda byabavanye mu bwigunge

Iyi gahunda yo gufasha abageze mu zabukuru kwizigamira yahereye muri za Paruwasi zose zigize  Diyosezi ya Shyogwe.

Abakecuru n’abasaza 540 bo mu Kagari ka Mbiriri, Umurenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga  bahurijwe hamwe hagamijwe kureba uko ubwizagamire bafite buhagaze no  kubasaba kujya banyuza kuri Banki umusanzu batanga buri kwezi  kugira ngo uzabagirire akamaro  kuko batagifite imbaraga zo gukorera amafaranga.

Abageze mu zabukuru bo muri aka Kagari bafite imyaka hagati ya 60 na 85 y’amavuko, benshi muri bo basanzwe bafata inkunga y’ingoboka bahabwa na Leta,  abandi muri bo bavuga ko bafashwaga  n’abana cyangwa abuzukuru, abandi bakavuga ko  nta miryango bagiraga yo kubitaho.

Musenyeri wa Diyosezi ya Shyogwe, Karimba Jeredy avuga ko hari abageze mu zabukuru bari mu bwigunge ku buryo bakeneye gusindagizwa nk’uku babahurije hamwe.

Avuga ko aya matsinda y’ubwizigamire bamaze kubitsa Miliyoni zirenga 6 bahereye ku musanzu w’amafaranga make.

Yagize ati “Iyo bahuye baraganira, bakungurana inama bakanamarana irungu kuko benshi batagifite abana mu rugo babitaho umunsi ku munsi.”

Musenyeri Karimba yavuze ko  kubumbira mu matsinda y’ubwizigame no guhura bakaganira ubwabyo bibaremamo ikizere no kumva ko bahabwa agaciro mu Midugudu batuyemo.

Nyirabagenzi Clotilde wo mu Mudugudu wa Ntenderi, mu Kagari ka Mbiriri,  afite Imyaka 85 y’amavuko avuga ko  yapfakaye afite abana bato, abarera mu bushobozi buke, arabashyingira, ubu akavuga ko kuva bubatse Ingo zabo ababona gake.

Ati “Ndashimira Diyosezi yadushyize mu matsinda abo turi kumwe ni bo bavandimwe n’inshuti zange ndumva ntakiri mu bwigunge.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange, Rwiyereka Roger yabwiye Umuseke ko avuga ko iyi gahunda ya Diyosezi ya Shyogwe ije kunganira izindi gahunda zisanzweho za Leta zo gufasha abageze mu zabukuru ku buryo amafaranga Leta yabatangagaho azagabanuka akajya mu bindi bikorwa by’amajyambere.

Rwiyereka ati “Icya mbere Diyosezi ya Shyogwe idufasha ni  uguhindura Imyumvire y’abaturage babigisha kwiteganyiriza ejo heza habo, icya kabiri niba hari abahabwa Inkunga y’ingoboka bakayikoresha mu bidafite akamaro ubu buryo burunganira gahunda isanzwe y’Igihugu.”

Imiryango 421 igizwe n’abantu 1 050 ni bo bahabwa inkunga y’ingoboka mu Murenge wa Nyarusange,  abageze mu zabukuru 540  muri Paruwasi ya Gikomero mu  Kagari ka Mbiriri bamaze kwizigamira Miliyoni 6 mu gihe gito iyi gahunda imaze itangiye.

Gusa benshi muri bo bafite ikibazo cyo kutamenya gusoma,  kwandika no kubara bakavuga ko hari abo boherereza amabaruwa cyangwa Ubutumwa bugufi bunyuzwa kuri Telefone bakabuha bagenzi babo bazi gusoma bakavuga ko bisa no kumena ibanga baba bahawe ngo barimenye ku giti cyabo.

Bamwe mu Bayobozi b’Itorero ry’Angirikani

Nyirabagenzi Clotilde w’Imyaka 85 y’amavuko avuga ko abo basangiye itsinda abafata nk’abavandimwe n’inshuti ze

Musenyeri wa Diyosezi ya Shyogwe Karimba Jeredy avuga ko abageze mu zabukuru bamaze kwizigamira amafaranga menshi yo kubashajisha neza

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga

Soma inkuru yose hano

Yanditswe na : Martin NIYONKURU

Comments are closed, but trackbacks and pingbacks are open.

error: Alert: Content is protected !!