Abantu bagera k`umunani{8} bapfuye abandi makumyabiri {20} barakomereka cyane bikabije biturutse ku mpanuka y’ikamyo yari ipakiye lisansi yaturitse kuri uyu wa 14 Nzeri muri teritwari ya Madimba muri Kongo Central.

Iyi mibare yatangajwe kuri uyu wa 15 Nzeri n’abayobozi b’inzego z’ibanze nyuma y’aho iby’iyi mpanuka bigiye ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nubwo hatasobanuwe imibare nyayo y’abakozweho na yo.

Iyo kamyo yibirinduye lisansi itangira kumeneka, abaturage bahurura bajya kuyivoma ari na bwo yabaturikanye igashya bamwe bagahitanwa n’iyo nkongi.

Abatwitswe n’umuriro bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bitandukanye birimo iby’i Kinshasa.

Umuhanda wabereyemo iyo mpanuka wamaze amaze amasaha menshi utari nyabagendwa kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ndetse ibirimi by’umuriro byari bigisohoka mu itanki yahiye.

Guverineri wa Kongo-Central, Guy Bandu yatangaje ko ababajwe n’iyi mpanuka mu butumwa yanyujije kuri Twitter.

Yagize ati “Igihe kirageze ngo hafatwe ingamba zikakaye zo gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko yo gutwara abantu n’ibintu cyane cyane ibishobora gufatwa n’umuriro mu rwego rwo gukumira impanuka nk’izi.”zidasiba kudutwara abantu .

Mu Ukwakira 2018, abantu barenga 30 bapfuye mu buryo nk’ubu muri aka gace.

Mu Ukwakira 2018, abantu barenga 30 bapfuye mu buryo nk’ubu muri aka gace.

TURABASABA GUKURIKIRA INKURU TUBAGEZAHO NO KUDUHA IBITEKEREZO CYANGWA INYUNIZI MURAKOZE.

INSTAGRAM: @AGEZWEHO

William Ruto yakiriye Perezida Kagame ageze i Nairobi bagirana ibiganiro

Oda Paccy yasubiye mu muziki nyuma y’imyaka ibiri awusubitse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *