Abantu bitwaje intwaro bataramenyekana binjiye muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu François-Xavier iherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Nigeria, barasa abakirisitu, abarenga 26 bahasiga ubuzima, abandi benshi barashimutwa.

Byabaye kuri iki Cyumweru mu Mujyi wa Owo muri Leta ya Ondo. Guverineri w’iyi Ntara, Arakunrin Akeredolu, yavuze ko ku gicamunsi abantu bataramenyekana binjiye muri kiliziya, batangira kumisha amasasu mu bakirisitu bari bitabiriye misa benci muribo bahasiga ubuzima.

Yakomeje avuga ko yashenguwe n’ibyabaye. Ati “Nshenguwe bikomeye n’ubwicanyi bwakorewe abantu bo muri Owo b’inzirakarengane basengerage muri St. Francis Catholic Church uyu munsi ibyo yabitangaje bikiba kuko byahise bimugeraho nkumuyobozi ukuriye ako gace.”

Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w’abantu bose baguye muri iki gitero, gusa amakuru dukesha Vangard avuga ko barenga 26. Uretse abapfuye, hari n’abashimuswe barimo na padiri wari uyoboye igitambo cya Misa.

Ikibazo cy’ubugizi bwa nabi bwibasira insengero n’abakozi b’Imana muri Nigeria kimaze gufata indi ntera cyane ko benshi bahita bumvako aro imitwe ishamikiye ku idin rya isilam kuko insengero ziterwa cyangwase zigabwaho ibitero ari izaba Christo doreko no muminsi yashize humvikanye umunyeshuri wishwe nabagenzibe bamuziza kuvuga nabi inumwa muhamadi.

No mu cyumweru gishize hamenyekanye andi makuru avugako Umuyobozi w’Urusengero rw’Aba-Methodist mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Nigeria yarashimuswe, aza kurekurwa hatanzwe $240,000.

Ibi byaje bikurikira ikibazo cy’abandi ba padiri babiri bashimuswe mu gace ka Katsina, kugeza n’uyu munsi bo ntibararekurwa.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *