Ku wa Gatatu tariki 6 Nyakanga 2022, Abayobozi bo muri Nigeria batangaje ko imfungwa zigera hafi kuri 900, zatorotse gereza ubundi irinzwe cyane iherereye mu Mujyi wa Abuja, ubwo yagabwagaho igitero n’inyeshyamba zigendera ku mahame y’idini ya Isilamu.

Mu mfungwa zigera kuri 879 zari zatorotse iyo gereza, hari izigera kuri 443 zitari zaboneka nk’uko byatangajwe na Umar Abubakar, umuvugizi w’Ikigo gishinzwe imfungwa n’abagororwa muri Nigeria, mu gihe izindi amagana zo zafashwe cyangwa zikigarura ubwazo.

Leta ya Nigeria yatangaje ko abasaga batorotse bafashwe abandi bakigarura, nyuma yo gutangiza ibikorwa byo kubahiga.

Izo nyeshyamba kandi zasize zishe umurinzi umwe wa gereza.

Mu gihe izo nyeshyamba zagabaga igitero kuri gereza, ni nacyo gihe abantu bitwaje intwaro bategaga imodoka zishinzwe gutegura uruzinduko rwa Perezida Muhammadu Buhari mu Ntara ya Katsina iri mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba.

Hashize iminsi muri Nigeria imfungwa zitoroka gereza ku bwinshi nyuma y’ibitero by’inyeshyamba bigabwa kuri za gereza.

Africa News yatangaje ko guhera mu 2017 hamaze gutoroka imfungwa 4300. Mu mwaka wa 2021 wonyine, imfungwa 2500 zaratorotse

izindi nkuru wasoma;

Ingabo za Congo zirukanywe mu duce 15 twari mu nkengero z’ibirindiro bya M23

Umupasiteri yeretse abakirisitu uburyo bazajya bakoramo imibonano mpuzabitsina bagashimisha abagabo babo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *