Muzakubitwa kabiri ibyo mube mubizi’ – Perezida Nkurunziza

Iri jambo yarivugiye muri Komine Mubimbi mu ntara ya Bujumbura mu mpera z’icyumweru gishize.

Perezida Nkurunziza yavuze ko urugamba rw’amasasu rwamaze imyaka hafi 15 ariko ngo ubu rwararangiye burundu kereka uzigerezaho.

Ati: “Muri CNDD-FDD twahagaritse intambara burundu, uzatwendereza tuzamwereka ko turya dukarabye, uzigerezaho yatsa umuriro azicuza icyo awakirije”.

Ijambo rye rigarukamo Imana kenshi, avuga ko abashaka guhemuka bazaba bahemukiye Imana n’abenegihugu batazagira amahoro.

Bamwe mu bayoboke b’ishyaka CNDD-FDD cyane ishami ry’urubyiruko ‘Imbonerakure’ bavugwa na raporo y’abakoze iperereza ba ONU mu bikorwa byo kugirira nabi abatari muri iryo shyaka.

Bavugwa kandi mu bikorwa bihohoterwa uburenganzira bwa muntu nk’ubwicanyi, urugomo, gutera ubwoba, gufunga binyuranyije n’amategeko n’ibindi.

Ubutegetsi bw’u Burundi bwagiye buhakana ibivugwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu rivuga ko ryabonye mu Burundi.

Araburira abo mu ishyaka rye

Nk’ uko BBC yabitangaje Perezida Nkurunziza we yaburiye abo mu ishyaka rye avuga ko ntawarihemutsemo ngo bimuhire.

Ati: “Erega ubu bwo birakomeye, ibaze ko Imana muri CNDD FDD tuyiha umwanya wa mbere”

Soma inkuru yose hano

Yanditswe na : Nsanzimana Ernest

Comments are closed, but trackbacks and pingbacks are open.

error: Alert: Content is protected !!