Myenya iby’Imurikagurisha mpuzamahanga ry’ibyinjira mu Bushinwa

Mu gushyingo 2018, u Bushinwa bwateguye ku nshuro ya mbere imurikagurisha mpuzamahanga ry’ibyinjira mu Bushinwa. Hari benshi bibajije ku kamaro k’icyo gikorwa cyatangijwe na Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping ubwe, ubu cyongeye gutegurwa ku nshuro ya kabiri kuva tariki 5-11 Ugushyingo 2019.

Imurikagurisha ryo mu Bushinwa ngo ni amahirwe ku Isi yose

Nyamara nyuma y’umwaka umwe gusa icyo gikorwa kibaye, benshi baragenda babona igisubizo ku bibazo bakibazagaho dore ko inyungu zacyo zigenda zirushaho kwigaragaza cyane, mu gihe iri murikagurisha mpuzamahanga ry’ibyinjira mu Bushinwa riri kuba ku nshuro ya kabiri.

Ababyungukiyemo ba mbere ni Abashinwa.

Kubera iri murikagurisha, amata ava mu gihugu cya Nouvelle Zélande asigaye akoresha iminsi itatu gusa ngo agere ku bakunzi bayo bo mu Bushinwa, kandi mbere yarakoreshaga iminsi umunani.

Toni zigera ku bihumbi bitatu by’amacunga ya «bollo» yo muri Espagne zashoboye kugera i Shangai mu mwaka wakurikiye imurikagurisha riherutse.

Ubu noneho, Abashinwa ntibakirya gusa avoka ziturutse mu bihugu bya Peru, Chili na Mexique, babona n’izivuye mu bihugu bya Kenya na Nouvelle Zélande.

Abakunzi b’imbuto zo mu bwoko bwa ‘durian’ bungutse ‘Musang King’ na ‘Golden pillow’ ziva mu bihugu bya Malaysia na Thaïlande.

Inyama z’inka ziva mu Bufaransa zongeye kuboneka ku meza y’Abashinwa nyuma yo kumara imyaka 17 zarahagaritswe.

u Bushinwa bwungutse ibiribwa byinshi nyuma y’iri murikagurisha kandi, n’ibindi.

Muri ibyo icyaciye agahigo cyane ni imashini nto irinda umutima yitwa « Micra». Kuva muri Kamena 2019, karaboneka ku isoko ry’u Bushinwa.

Hari kandi irobo ya ‘Vinci’ ikoreshwa mu kubaga abarwayi kwa muganga ikoreshwa mu bitaro i Shangai.

Ibigo by’ubucuruzi, byabonye umwanya wo kugera ku isoko mpuzamahanga rigari no kunguka uburyo bwinshi bw’ubucuruzi.

Ikigo cya Dole cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwacyo cyungutse abakiliya barenga ijana, ndetse n’umutungo wacyo uriyongera.

Ubushake bwo kugura bwarengeje agaciro ka miliyari 57$ zari zitezwe mu bikorwa byose.

Ali Baba yemeye kwinjiza mu Bushinwa ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 200$ mu myaka itanu ya mbere.

Imurikagurisha rya mbere ry’ibyinjira mu Bushinwa ryitabiriwe n’abamurika 2800 baturutse mu bihugu 120, kandi risurwa n’abantu ibihumbi 400.

Ku nshuro ya kabiri hitezwe kuza abamurika barenga ibihumbi bitatu (3000) bavuye mu bihugu n’uduce dutandukanye tw’isi, mu bihugu birenga 150 ndetse n’abarisura bazarenga ibihumbi 500.

Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping, avuga ko iri murikagurisha mpuzamahanga ritegurwa n’u Bushinwa, ariko ryitabirwa n’abantu bavuye imihanda yose ku isi ndetse n’imiryango n’ibigo by’ubucuruzi nk’umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi (OMC).

Si aho u Bushinwa buratira ibyo bwagezeho; ni aho guhahiranira n’isi muri rusange. Uretse inyungu zirivamo kuri buri wese, muri iki gikorwa u Bushinwa bugaragaza ko amarembo yabwo afunguriye buri wese.

Xi Jinping, yavuze ko mu gutegura imurikagurisha buri mwaka, u Bushinwa bugamije kongera guhamya ko budateze na rimwe gufunga amarembo bwafunguye ko ahubwo azarushaho kwaguka.

Iri Murikagurisha riraba ku nshuro ya kabiri

Abashinwa na bo babonye amahirwe yo kubona ibindi bicuruzwa batari bafite iwabo

Xi Jinping asanga ari amahirwe Isi yabonye ngo acuruze ku isoko rinini ry’Ubushinwa

UMUSEKE.RW

Soma inkuru yose hano

Yanditswe na : Ange Eric Hatangimana

Comments are closed, but trackbacks and pingbacks are open.

error: Alert: Content is protected !!