YACURUJWE IBIHUMBI 5000 BY’AMADORARI MUBARABU| Bella mu gahinda kenshi avuga uko yatotejwe imyaka 2 yose, kandi uwamugurishije ni UMUNYARWANDA| mbega inzira y’agahinda ningorane yanyuzemo!

Mu kiganiro Bella yagiranye na ISIMBI TV mu gahinda kenshi yavuze uburyo yahuriye n’itotezwa rikomeye cyane mu gihugu cy’abarabu ndetse akagera ku rwego rwo kumva ubwe agiye gupfa atararenza uwo munsi, ikirenze ibyo yavuze uburyo yacurujwe akagurwa ibihumbi 5000 by’ama dorari ndetse uwamugurishije akaba ari umunyarwanda.

Ubu Bella Abaturage benshi bakomeje kugira ibyo bamuvugaho nyuma yo kumwumvaho iyi nkuru ibabaje yamubayeho mu buzima bwe.

Uyu Atangira aganira n’ISIMBI TV ikorera kumuyoboro wa Youtube yatangiye avuga ko yitwa Niyonsega Bella, akaba akomoka mu majyepfo mu karere ka GISAGARA mu murenge wa NYANZA, akagari ka Nyamugari umudugudu w’URUTOYI, akaba ari umukobwa ufite imyaka 26 y’amavuko, akaba ari umwana wa kane mu bana barindwi, akaba acumbitse mu karere ka Kayonza muri iki gihe, avuga ko ari inkuru ndende ashaka gusangiza abnyarwanda, ariko bikaba ari ibintu bikunda kuba ku banyarwandakazi ndetse n’abarundikazi,

Yakomeje Asobanura ko aho bikunze gukorwa cyane, akaba adatinya kuvuga ko ibyo yakoreye ari “HUMAN TRAFFICKING” ndetse anasaba abantu cyane cyane igitsinagore bifuza kujya gukora utuzi two hanze kwitonda cyane, kuko hari abariyo ndetse n’abandi bashaka kujyayo, bityo bakaba bagomba kwitonda

Bella yatangiye avuga inkuru ye ukuntu yatangiye yose kugeza kuri uyu munsi, atangira avuga ati” ukuntu byagenze byose, byatangiye n’ubundi mba hano mu Rwanda, nakoreraga ahantu I Kigali KACYIRU mu mujyi wa Kigali.

 

Akomeza agira ati” noneho hari ahantu nari ngiye guhahira, ngeze ku muhanda mpura n’umugore ari mu modoka, arangije arampamagara, ambaza amakuru mubwira byose uko bimeze, ambaza nibyo nkora ndamubwira, ahita ambaza niba ntajyana nawe akandangira akazi nkabona amafranga menshi cyane kuburyo ibibazo byose mfite bizahita bikemuka, ubwo nahise mubaza ako kazi uko kameze, ambwira ko ari akazi keza, Anahita ambaza niba nzi gusoma no kwandika, mubwira ko mbizi, ahita ansaba numero yanjye ndayimuha, ubundi ndataha”.

Bella akomeza avuga ati” ubwo nageze mu rugo wa mugore yitwa HADIDJA aba I BUJUMBURA, arampamagara ambwira ko agiye kundangira akazi ariko akazi agiye kundangira Atari hano mu Rwanda ahubwo ari muri ARABIA SAOUDITE, nahumva  nkumva ndasaze kuko numvaga ari ibintu bitashoboka kuri njyewe, kuba najya mundege nkajya mu kindi gihugu.

Ubwo namaze gutangara ambwira ko azaza kundeba, igihe twumvikanye cyo kuza kundeba kigeze araza, duhurira kuri gate igipangu cyaho nabaga, ampereza amafranga ibihumbi 50 ambwira ko ngo ari ayo kwitegura nshaka ibyo nkeneye byose, ubundi akazagaruka kundeba duhita tugenda.

Ubwo namaze kubona bimeze gutyo nashyushye ubundi akazi mpita nanagasezera nisubirira iwacu murugo, ndagenda nshaka ibyangomba, kuburyo n’iwacu ntago nigeze mbabwira aho ngiye, nababeshye ko nsubiye ku kazi, ariko nahise ntega moto kuko iwacu haturanye no kumupaka wu Rwanda n’uburundi, nuko ngera ku kanyaru ubundi mpita nambuka njya mu Burundi”.

Bella yakomeje abwira ISIMBI dukesha Iyi Nkuru ati” nari mfite rece passe, ubwo mpita njya I Bujumbura kuri address yari yampaye turahahurira, nuko ahita ambwira ko akazi ngiye kubona ni akazi keza kuburyo ubuzima ngiye kubamo hari n’abantu bakomeye batabubamo ntarimwe kandi ko ngiye kuba umuherwe imiryango yanjye ikumirwa nanjye ndashyuha nkunva ahubwo twazinze.

Ubwo yahise ajya kuri immigration I Bujumbura, anshakira passport y’indundi, gusa akoresha amazina Atari ayanjye ndetse yongera nimyaka yanjye, hari mukwa 10 tari 18 mu mwaka wa 2018, nuko amaze kubibona ambwira ko mba nsubiye kuba naba ndi iwe kugira ngo ibyangombwa bisohoke.

mu gihe dutegereje icyo gihe iwe nahasanze nabandi bakobwa batatu ariko bo b’abarundikazi, noneho ntago nzi uko byagenze mu gihe twari dutegereje hazamo ikibazo kuburyo byasabye ko dutegereza amezi abiri, kuko tariki 18 zukwa 12 nibwo twahagurutse iwe mu rugo njye nabo bakobwa, twavuye I bujumbura tujya ahantu hitwa mu Ruyigi.

Aha ni kumupaka wa TANZANIA nuburundi, kuko twagombaga kwambuka nubwato, gusa dufata moto urugendo runini kugeza aho twageze aho tuviraho, nuko aba police baradufata, aba police batubaza aho tugiye, ariko uwo mugore yari yatubwiye ko tubeshya ko tugiye mu bukwe bwa musaza we, gusa wamugore we ntago twari tukiri kumwe ahubwo yari yaduhaye undi mugore bakorana ariwe turi kumwe.

Nuko baratureka duhita dutega imodoka, ariko iyo modoka yo twagiye urugendo runini umunsi wose, kugeza tugeze aho tuviramo kuri station yahantu tuzahagurukira, ariko aho hantu twahabaye iminsi 2 tutanarya, nyuma y’iminsi 2 nibwo twahavuye mu modoka nanone, tugera ahantu handitse ngo bukoba, imodoka ya TANZANIA ubwo twarimo iduhagarikaho aho ngaho, ubwo twari tugeze ku mupaka wa TANZANIA na UGANDA”.

Inkuru dukesha isimbi tv na imisambi.com

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *