Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati muri sinema nyarwanda ufunzwe akekwaho gusambanya umwana akamutera inda, arasomerwa icyemezo ku bujurire bwe ku ifunga ry’agateganyo.

Aho yasabye kurekurwa ngo ajye kwita ku muryango we n’abana yabyaranye n’uwo akekwaho gusambanya.

Uyu mugabo umaze kubaka izina muri sinema nyarwanda kubera uburyo akina muri film asetsa abantu, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB mu ntangiro z’ukwezi gushize.

Akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa wari utaruzuza imyaka y’ubukure ndetse akamutera inda bakabyarana abana babiri.

Ubwo yaburana ubujurire bwe ku wa Mbere tariki 25 Mata 2022, yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko atanyuzwe n’icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 yafatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Muri iri buranisha ryamaze isaha imwe, Ndimbati wongeye kubwira Urukiko ko arengana, yavuze ko yifuza kurekurwa agakurikiranwa ari hanze kuko afite umuryango agomba kwitaho.

izindi nkuku wasomaz;

RIB yakiriye ibirego bisaga 12.000 by’abana basambanyijwe

Umukozi wo mu rugo yafashwe asambana n’ Umugore wa sebuja maze yiregura avugako ari Satani wamushutse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *