Kuri uyu wa 25 Mata 2022, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangiye kuburanisha ubujurire bwa Uwihoreye Jean Bosco wamenyekanye nka Ndimbati, ku nshuro ya mbere agaragara yambaye iroza.

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwaherukaga gutegeka ko Uwihoreye afungwa iminsi 30 y’agateganyo muri Gereza ya Nyarugenge.

Kuva Uwihoreye yatabwa muri yombi yunganirwa mu mategetso na Me Bayisabe Irene, akaba ari na we wamujururiye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, asaba ko yafungurwa by’agateganyo.

Ubushinjacyaha bukurikiranyeho kuri Uwihoreye icyaha cyo gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure n’icyo kumuha ibisindisha kugira ngo amusambanye.

Uwihoreye Jean Bosco mu nkweto z’ubururu n’umweru, amasogisi yijimye arimo umutuku, isaha y’umukara n’impuzankano ziranga abafungwa n’abagororwa bo mu Rwanda ni ko yagaragaye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Mu bujurire bwa Ndimbati kuri uyu wa 25 Mata 2022, icyumba cy’urukiko cyari kirinzwe n’abacungagereza, imbere harimo batatu barimo uwo murwego rwo hejuru mu rwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), bagenzuraga niba nta munyamakuru ufata amashusho n’amafoto atabyemerewe.

Umucamanza yatangiye abaza niba Uwihoreye Jean Bosco yitabiriye iburanisha, uregwa n’umwunganira bamusubiza ko biteguye kuburana.

Umucamanza yahise avuga ko nta munyamakuru n’umwe wemerewe gufata amashusho cyangwa amafoto Uwihoreye usibye umunyamakuru umwe wabiherewe uburenganzira gusa.

Umucamanza yahaye umwanya Uwihoreye, asobanura impamvu zikomeye avuga ko zatumye ajururira icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Uregwa yasobanuye ko yajuriye kubera ko atishimiye icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, asaba ko yarekurwa by’agateganyo kugira ngo ajye kwita ku muryango, anite no kubana bivugwa ko yabyaranye n’umukobwa utujuje imyaka y’ubukure.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya, bubwira urukiko rwisumbuye ko Uwihoreye aregwa ibyaha bikomeye, bumusabira gukomeza gufungwa by’agateganyo arindiriye kuburana mu mizi, kandi ko mu gihe yaba ahamijwe n’urukiko icyaha acyekwaho, yahanishwa igihano kiri hejuru y’imyaka ibiri.

Umucamanza yapfundikiye iri buranisha ryamaze isaha imwe, yanzura ko umwanzuro uzasomwa tariki ya 28 Mata 2022, saa munani z’igicamunsi.

izindi nkuru wasoma;

Hari gushakishwa umukobwa uhiga abandi uzahagararira U Rwanda muri Miss University Africa

Umutoza wari uwa As Kigali Yasinziriye ubwo yari agiye gutanga ikiganiro n’abanyamakuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *