Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusindisha no gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure bakaza no kubyarana impanga.

Nyuma y’inzira z’ubutabera, mu mpera z’uko kwezi uyu mukinnyi wa filime wamenyekanye cyane mu yitwa Papa Sava yaje gukatirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hagikusanywa ibimenyetso bizashingirwaho ubwo azaba aburanishwa mu mizi.

Kugeza ubu Ndimbati ni umwe mu mfungwa zicumbikiwe muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Ndimbati, yahishuye ko yamaze kumenyera ubuzima bwo muri gereza.

Yagize Ati “Buriya iyo uje hano uba uzi ko ari wowe wenyine, ariko uhasanga abandi bafite umuco mwiza wo kwakira bagenzi babo bakabahumuriza, bakagufasha kumenyera ku buryo byazanakorohereza gusubira muri sosiyete umeze neza.”

Ku rundi ruhande, Ndimbati avuga ko muri gereza amaze kuhigira ibintu byinshi ariko cyane cyane akaba yarasobanukiwe byinshi mu mibanire myiza hagati y’abantu.

Ndimbati yagize Ati “Iyo ugeze hano wiga ibintu byinshi, nanjye hari ibyo nahigiye, yanasobanuye ko ikindi gereza yamwigishije ari ukumenya amategeko no kwitwararika kugira ngo azatamugonga ndetse akayigisha abandi.

Yakomeje ati “Ubu hari abatazi ko no gutongana ari icyaha, kurwana ni icyaha gishobora kukuzana hano, ndamutse ndekuwe hari byinshi nakwigisha bagenzi banjye.”

Kuri gahunda ye mu buzima bwa buri munsi, Ndimbati yavuze ko iyo nta gihindutse umunsi we urangwa no gukora siporo, kwigisha bagenzi be gukina amakinamico, yarangiza akitabira ibiganiro bitangirwa muri Gereza i Mageragere.

Ndimbati aracyari mu nkiko ndetse ategereje ko urubanza rwe ruburanishwa mu mizi, rugafatwaho umwanzuro.

Yavuze ko aramutse atarutsinze ngo arekurwe asubire mu buzima busanzwe, na we yayoboka ishuri akiga amasomo y’imyuga yazamufasha mu buzima bwe.

izindi nkuru wasoma;

Umunyeshuri wa Nyanza TVET School yapfiriye mu kigo ari gukora siporo

Umusore n’inkumi bafatanywe udupfunyika 2000 tw’urumogi mu karere ka Nyabihu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *