Neretse yemeye ko ‘abazamu’ bo ku ishuri rye bari bafite imbunda 3

*Ngo ibyaha bakoze si we ukwiye kubibazwa,
*Ashinjwa ko iwabo muri Mataba ahageze Abatutsi barushijeho kwicwa, we akavuga nta ruhare yabigizemo

Urubanza rwa Fabien Neretse rwakomeje ku munsi warwo wa kabiri. Urukiko rwanze ikifuzo cy’Abunganira uregwa cyo kongera abatangabuhamya ku rutonde rwatanzwe kubera ko byagira ingaruka ku gihe urubanza rwateganyirijwe kuburanwamo, Neretse yaje kugaragaza umunaniro iburanisha rirasubikwa ryimurirwa ku wa kabiri tariki 12 Ugushyingo 2019.

Fabien Neretse yahakanye ibyo aregwa abamwunganira basaba ko arekurwa, ariko urukiko rwabitesheje agaciro

Umucamanza yasobanuye ko byahungabanya gahunda y’urukiko yemejwe.

Ku kifuzo cyo kureka gukurikirana Fabien Neretse na cyo cyatanzwe n’Abavoka be, Umucamanza yavuze ko nta shingiro gifite.

Urukiko rwatangiye guhata ibibazo uregwa yisobanura ku byo aregwa, bigaruka ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Akimana Latifa, Umunyamakuru wagiye gukurikirana urubanza, i Bruxelles avuga ko izina Mataba, agace bivugwa ko Neretse yakoreyemo ibyo aregwa, ryagarutse inshuro nyinshi mu iburana.

Urukiko rwabajije Neretse ku cyaha cya Jenoside akurikiranyweho, avuga ko yageze i Mataba ku ivuko rye tariki ya 14 Mata 1994 avuye mu mujyi wa Kigali.

Neretse ashinjwa kuba ageze i Mataba kwica Abatutsi bo muri ako gace byakajije umurindi bikagirwamo uruhare n’abari abazamu ku ishuri rya Mataba ryashyinzwe na we mu 1989.

Ashinjwa kuba ari we wahaye imbunda abo bazamu, ariko Neretse arabihakana akavuga ko imbunda ebyiri zari zifitwe n’abazamu be bazihawe n’uwari Konseye (Conseiller) wa Mataba, Baltermi akaba yari mukuru wa Neretse.

Imbunda ya gatatu ngo abazamu be bayihawe n’umugabo wari uvuye i Kigali ngo bajye bamurindira umuryango.

Neretse yisobanura avuga ko atabazwa ibyakozwe n’abazamu barindaga ishuri rye.

Ku kijyanye n’uruhare mu gutegura inama zishishikariza abaturage gukora Jenoside, na byo arabihakana akavuga ko kuva ageze i Mataba yari ahugiye ku ishuri rye, dore ko ngo amasomo atari yarigeze agagarara muri iryo shuri mu gihe cya Jenoside.

Yemera ko yagiye mu nama imwe yabereye i Mataba mu gihe cya Jenoside ikayoborwa n’uwari Perefe wa Ruhengeri, avuga ko yayitabiriye nk’abandi baturage kandi ko nta butumwa bwayitangiwemo bwo kwica Abatutsi nk’uko hari ababihamya.

Neretse avuga ko mu 1993, mu ishuri rye habaye ibikorwa byo gukubita abanyeshuri b’Abatutsi, akavuga ko umuyobozi w’ishuri rye ndetse na bamwe mu barimu babigizemo uruhare yabirukanye ndetse ngo agahumuriza abo banyeshuri.

Kuri we ngo ibyo byerekanaga ko nta rwango yigeze agira ku Batutsi.

Nyuma yo guhatwa ibibazo, akisobanura, hazabaho umwanya w’abatangabihamya.

Kuri uyu wa gatanu  hasomwe lisite yabo.

Harimo n’impuguke zananditse ibitabo ku mateka ya Jenoside nk’Umufaransa Jean HATZFELD, Damien Vandermersh, Colette Braeckman n’abandi.

Urubanza ruzakomeza ku wa kabiri w’icyumweru gitaha, nyuma y’aho iburanisha risubitswe bitunguranye kubera umunaniro Fabien Neretse yagaragaje iburana rigeze saa 17h51, mu gihe ubusanzwe batangira kuburana saa tatu za mugitondo bagasoza saa mbili z’ijoro nk’uko Karegeya Jean Baptiste umwe mu banyamakuru bari i Bruxelles yabibwiye Umuseke.

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

Soma inkuru yose hano

Yanditswe na : Ange Eric Hatangimana

Comments are closed, but trackbacks and pingbacks are open.

error: Alert: Content is protected !!