Mu mujyi wa Kigali, I Kagugu haravugwa inkuru itangaje aho umugore yibye telefoni n’amafaranga birangira na we bamurogesheje maze imyanya y’ibanga ye iburirwa irengero. Mu mashusho yafashwe n’umunyamakuru Irene Murindahabi yabazaga abaturage uko byagenze maze bamubwira ko uyu mugore wahuye n’uruva gusenya yabitewe n’ubujura no kwanga gutanga telefoni y’abandi.

Bavuze ko uyu mugore yibye umugabo telefoni n’amafaranga ibihumbi birindwi.Nyuma y’aho uyu mugabo yaburaga telefoni ye ngo yavuze ko uyu mugore ari buze guhura nakaga niba atayigaruye baramwinginze ngo nibura atange iyo telefoni wenda amafaranga ayagumane nabwo arabyanga.Aba baturage bakomeje bavuga ko uwo mugabo yahise agenda maze wa mugore atangira kubyimba imyanya y’ibanga kugeza ubwo atakibasha kwihagarika.

Abaturanyi kandi bavuga ko uyu mugore anatwite inda yamezi umunani gusa yaje kujyanwa kwa muganga andi makuru ntaramenyekana.

izindi nkuru wasoma;

Prince Kid uregwa gusambanya “aba Miss” yamaze kujurira

Leta y’u Rwanda yijeje gushakira igisubizo izamuka rihanitse ry’ibiciro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *