Nyagatare: Abagabo babiri barashwe “bavuye muri Uganda”

Mu ijoro ryakeye abantu babiri barasiwe mu Murenge wa Tabagwe, amakuru avuga ko ari AbanyaUganda bari binjije ibiyobyabwenge mu Rwanda.

Amakuru avuga ko bariya bantu bageragezaga kwambutsa itabi barivanye Uganda barizanye mu Rwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tabagwe, Munyangango Celestin yemereye Umuseke ko hari abantu babiri barashwe nijoro ngo bari ‘abaforoderi’ barwanyije inzego z’umutekano.

Yagize ati “Turacyareba ngo tumenye ko ari abo muri Uganda, ariko ni abaforoderi bambukanye ibintu bagatangira kurwanya inzego z’umutekano kandi baciye inzira zitemewe.”

Yavuze ko barashwe mu masaha ya saa kenda z’urukerera kuri iki cyumweru tariki 10 Ugushyingo, ngo bari bavanye itabu Uganda baryambukanye mu Rwanda.

Amakuru avuga ko imirambo ya bariya bantu iri mu bitaro bya Nyagatare.

Mu Karere ka Nyagatare mu gihe kitarenze ukwezi hari n’abagore babiri barashwe n’inzego z’umutekano na bo ngo bari bikoreye ibiyobyabwenge babivanye Uganda, bo barasiwe mu Murenge wa Rwempasha.

Umuseke wahamagaye Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, avuga ko ari mu itabaro.

Twagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba ariko nimero ya telefoni ngendanwa ntiyayifata.

UMUSEKE.RW

Soma inkuru yose hano

Yanditswe na : Ange Eric Hatangimana

Comments are closed, but trackbacks and pingbacks are open.

error: Alert: Content is protected !!