Nyamagabe: Animateri yafatiwe mu cyuho yararanye n’ umunyeshurikazi w’ imyaka 17

Uyu mwarimu yafashwe saa saba z’ ijoro nyuma y’ uko inzego zirimo RIB na Polisi y’ u Rwanda zari zamenye ko uyu mukobwa w’ imyaka 17 wiga kuri iki kigo cya G S Kaduha agiye kurarana na animateri. Byabereye mu murenge wa Kaduha, Akagari ka Kavumu , Umudugudu wa Bango.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’ Amagepfo CIP Twajamahoro Sylvestre yatangarije UKWEZI ko uyu murezi yafashwe saa saba z’ ijoro kuri uyu wa 12 Ukwakira 2019.

Yagize ati “Polisi yamenye ko uyu mwanimateri wok u ishuri rya G.S Kaduha yari araranye umwana w’ umunyeshuri w’ imyaka 17. Aya makuru akimara kumenyekana umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge, RIB na Polisi bihutiye kujya kureba uwo animateri aho atuye bamusangana n’ uwo mwana”.

Uyu mukobwa yohereje ku bitaro bya Kaduha kugira ngo ahabwe ubutabazi bw’ ibanze bwatuma atandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina naho uyu animateri atabwa muri yombi ubu afungiye kuri RIB sitasiyo yo mu murenge wa Kaduha.

CIP Twajamahoro avuga ko nka polisi y’ u Rwanda basaba abanyeshuri kumenya inshingano zabo bakirinda ababashora mu bishuko, babashukisha ibintu bitandukanye cyane ko bibagiraho ingaruka zirimo guta amashuri, kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Polisi y’ u Rwanda kandi irasaba ababyeyi kujya bakurikirana abana babo bakamenya igihe baviriye ku ishuri n’ aho banyuze bataha.

Soma inkuru yose hano

Yanditswe na : Nsanzimana Ernest

Comments are closed, but trackbacks and pingbacks are open.

error: Alert: Content is protected !!