Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu umurambo w’umugabo bikekwa ko yaba yishwe wasanzwe hafi y’umusigiti wa Rwarutabura i Nyamirambo.

Uyu murambo wabonywe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 11 Gicurasi 2022, mu Kagari ka Rugarama mu Murenge wa Nyamirambo.

Amakuru UMUSEKE arinabo dukesha iyi nkuru, wamenye ngo bishoboka ko yaba ari umumotari wiciwe mu nzu aho yabaga, maze bagasohora umurambo we hanze, ibi bikaba byabereye imbere neza y’umusigiti wa Rwarutabura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Uwera Claudine, yemereye UMUSEKE ko uyu murambo wabonetse.

Yagize ati “Yego nibyo, twari tukibikurikirana. Ndi mu nama mwihangane twegeranye amakuru turayabaha.”

Ubwo uyu murambo wagaragaraga inzego z’umutekano zirimo Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB zahageze ngo zikore iperereza.

Inkuru turakomeza kuyikurikirana…

izindi nkuru wasoma;

Prince kid Umuyobozi wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda yatangiye kuburana

: Umuturage yakomerekejwe n’Imbogo yatorotse Pariki i Musanze

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *