Oda Paccy  agarutse atanga ubutumwa bwiza mundirimboye nshya yari amaze imyaka ibiri{2} atagaragara mu bikorwa bya muzika yongeye gusohora indirimbo, avuga ko iyi ari intangiriro yo gusubukura urugendo yari amaze igihe asubitse.

Oda Paccy yijeje abakunzi be ko yagarutse mu muziki by’umwihariko abakunzi ba Hip Hop

Ibi uyu muhanzikazi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma yo gusohora indirimbo ye nshya yise ‘Imbere muiri njye’.

Inkuru dukesha IGIHE Oda Paccy yagize ati “Ni impamvu z’amasomo. Nari maze iminsi mpanganye no kubanza kurangiza kwiga. Urumva hari igihe nigeze gusubika amasomo, rero nyasubiyemo naravuze nti reka nirinde impamvu iyo ariyo yose yatuma nongera kuyahagarika amasomo yange.” Yagize ati” ubu ngarukanye ubudasa no gukora cyane bitege ibihangano byange byinshi kandi byiza!

Mu minsi ishize nibwo Oda Paccy yasoje igitabo kimwemerera kurangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, muri UTB, aho yitegura gusoza icyiciro cya kabiri mu ishami rya Business Information Technology.

Mu 2013 nibwo Oda Paccy yahagaritse amasomo mu gihe yari asigaje umwaka umwe ngo arangize kwiga kaminuza. Mu 2021 nibwo yongeye gusubukura.

Oda Paccy yasubukuye ibya muzika nyuma y’imyaka ibiri ahugiye mu masomo

Uyu muhanzikazi yavuze ko indirimbo ye nshya igaruka ku butumwa buhumuriza buri wese ufite ikintu kitamushimishije imbere mu mutima kandi yananiwe kuvuga.

Ati “Hari abantu babana n’agahinda bananiwe kubwira uwo ari we wese. Ni indirimbo ntekereza ko ifite n’indi mishinga ariko igamije gufasha abantu komora ibikomere by’agahinda babana nako.”

TURABASABA GUKURIKIRA INKURU TUBAGEZAHO NO KUDUHA IBITEKEREZO CYANGWA INYUNIZI MURAKOZE.

INSTAGRAM: @AGEZWEHO

William Ruto yakiriye Perezida Kagame ageze i Nairobi bagirana ibiganiro

Madamu Jeannette Kagame yatashye Ubusitani bw’Urwibutso, atanga umukoro ku bato

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *