Patoranking yavuze ko yemera Perezida Kagame, ati ‘Nkunda uyu mugabo”

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria Patoranking, abinyujije kuri Twitter yavuze ko yemera Perezida Kagame.

Yasangije abamukurikira kuri urwo rubuga nkoranyambaga ifoto ya Perezida Kagame, iherekejwe n’amagambo agira ati, “Nkunda uyu mugabo mubona, umubyeyi nyakuri w’Umunyafurika, Umuyobozi nyakuri w’Umunyafurika.”

Patoranking ni umwe mu bitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Urubyiruko (Youth Connekt Africa) yaberaga mu Rwanda kuva, wanasanginje abitabiriye iyo nama ubuzima bubi yabayemo n’uko yishatsemo ibisubizo.

Muri ubwo butumwa bushima Perezida Kagame, abaturage barimo Abanyarwanda, Abanyanijeria ndetse n’abo mu bindi bihugu bagaragaje uko bafata Perezida Kagame, bamwe bagaragaza ko na bo bamwifuza.

Uwitwa Daniel Great Eshiet yagize ati, “Ni umuyobozi ukomeye. Ndamwishimira nkisimira n’ibyiza akorera igihugu cye. Muri Nigeria dukeneye Perezida nk’uyu.”

Umunyamakuru wa RBA Uwimana Basile, yashimishijwe no kuba Patoranking akunda Perezida Kagame, avuga ko kubimenya bitumye urukundo yakundaga uyu muhanzi rwiyongera.

Tariki 10 Ukwakira 2019, nanone Patoranking yari yasangije abakunzi be kuri Twitter amafoto ye ari mu nama ya Youth Connekt Africa, muri ayo mafoto harimo iyo arimo gusuhuzanya na Perezida Kagame.

Ubutumwa buherekeje iyo foto buragira buti, “Urakoze Rwanda, Imana ihe umugisha u Rwanda, Imaha ihe umugisha Africa, Youth Connekt Africa Summit 2019 yagenze neza.”

Connekt Africa Summit 2019 ni inama yitabiriwe n’urubyiruko rwaturutse mu bihugu 91 birimo ibyo muri Afurika no ku yindi migabane, yafunguwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame, ku wa 09 Ukwakira 2019.

Patoranking yishimiye gutaramira urwo rubyiruko, avuga ko mu rugendo rwe rw’umuziki yaririmbiye mu bihugu binyuranye ariko ko atigeze aririmbira abantu bari hamwe baturuka mu bihugu bitandukanye buri gihugu gihagarariwe.

Mu kiganiro yahaye uru rubyiruko, ni na bwo yahishuye iby’indirimbo yakoranye n’umuhanzi nyarwanda Meddy na we wari muri iki gitaramo cyabereye muri Kigali Arena.

Patoranking wavuze ko yakoranye indirimbo na Meddy, yakoze ku mitima yabitabiriye Youth Connekt Africa 2019

Patoranking ni umwe mu bahanzi bahagaze neza ku mugabane w’Afurika, yamamaye mu ndirimbo nka ‘My Woman’, ‘No Kissing Baby ft. Sarkodie’, ‘Girlie ’O’ Remix yakoranye na Tiwa Savage, ‘Love You Die’ yakoranye na Diamond, ‘Suh Different’, ‘God Over Everything’ n’izindi.

Soma inkuru yose hano

Yanditswe na : Imvaho Nshya

Comments are closed, but trackbacks and pingbacks are open.

error: Alert: Content is protected !!