Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kane aratangira uruzinduko rw`iminsi ine(4) mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba, aho azasura abaturage mu Turere twa Ruhango, Nyamagabe na Nyamasheke. Ni uruzinduko azanasuramo umukecuru Nyiramandwa Rachel w’imyaka 110.

Ni urugendo ruteganyijwe guhera kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama kugeza ku Cyumweru tariki 28 Kanama 2022.

Ururuzinduko ruteganyijwe kumara iminsi ine (4) Rubaye mu gihe icyorezo cya COVID-19 kimaze gucogora, nyuma y’igihe abantu badahurira hamwe kubera ibyago byo kuba bakwanduzanya.

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko, Perezida Kagame azahura n’abaturage bo mu turere twa Ruhango na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, kimwe n’abatuye mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba.

Azagirana kandi ibiganiro n’abavuga rikumvikana mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye, hamwe n’abo mu Ntara y’Iburegerazuba, mu karere ka Rusizi.

Inkuru dukesha  IGIHE Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko, Perezida Kagame azasuramo Rachel Nyiramandwa, umukecuru w’imaka 110 wo mu Karere ka Nyamagabe.

Nyiramandwa yamenyekanye cyane mu 2010 ubwo yahuraga na Perezida Kagame bwa mbere, agacishamo akamwongorera.

Uyu mukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri ubu atuye mu Kagari ka Ngiryi mu Murenge wa Gasaka.

Nyuma yaho, Nyiramandwa yongeye guhura na Perezida Kagame mu 2017 naho ubwa gatatu bahura mu 2019. Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yabaga yasuye abaturage mu Karere ka Nyamagabe.

Nyiramandwa aheruka kubwira IGIHE ko ashimira Perezida Kagame wamwubakiye inzu nziza yo kubamo amuha n’inka zimukamirwa, avuga ko ari we akesha imibereho myiza.

Ati “Aho dusigariye twebwe abacitse ku icumu, Intore izirusha Intambwe yaradutambukije aduheka mu mugongo n’ubu aracyaduhetse. Aduha amahoro akajya atwibutsa abacu, aduha imfashanyo n’ubu aracyaziduha, imfashanyo ndayibona none reba aho yanyubakiye. Iyo atampa amata simba ndiho, iyo atanyicaza aheza simba ndiho.”

Uyu mukecuru yavuze ko yumva akeye kandi azataha neza igihe nikigera.

Ati “Ndumva ku mutima hacyeye neza, ndumva nzataha neza kuko yanyicaje heza. Nzapfa nsohoka heza, nzakira nsohoka heza kuko bangiriye neza. Yandwanyeho andwanirira no ku bana banjye basigaye.”

Perezida Kagame azasoreza uruzinduko mu Karere ka Karongi, aho azasura uruganda rw’icyayi rwa Rugabano rufite ubushobozi bwo gutungaya ibilo 1,000,000 ku mwaka.

Ni uruganda rufite intego yo kongera icyayi u Rwanda rwohereza mu mahanga ho 3 ku ijana mu gihe cy’imyaka 10, no gutuma abaturage barushaho kwinjiza amafaranga menshi ava mu cyayi, bagahindura ubuzima bwabo ndetse n’ubukungu bugatera umbere.

Magigo aya, uru ruganda rwahaye akazi abakozi hafi 2000, ndetse rukorana n’abahinzi bagera mu 4000 binyuze mu makoperative.

Perezida Kagame asuye izi ntara mu gihe zikomeje gutera imnere mu nzego zose haba mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Urugero nk’INtara y’Amajyepfo ituwe n’abaturage 2,700,000, abafite amashanyarazi bamaze kwiyongera kuko bageze kuri 72%.

Ni mu gihe nk’Intara y’Iburengerazuba yo ikungahaye ku bucuruzi bwambukiranya imipaka ikorana n’abaturanyi muri Repubulka Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ibyoherezwa bihanyura bifite agaciro gasaga miliyoni $600.

Iyi ntara kandi ifite andi mahirwe menshi mu burobyi n’ubukerarugendo. Abaturage bamaze kugerwaho n’amashanyarazi ni 73%.

Abaturage b’i Nyamagabe bakomeje kwakirana urugwiro Perezida Kagame, aha hari ku wa 19 Gashyantare 2013

TURAGUSABA GUSURA IZINDI NKURU ZACU ZANDIKWA HANO KURI AGEZWEHO.COM MUNADUHA NIBITEKEREZO KUNKURU TUBAGEZAHO.

Uyobora Charity Bids Schachter yaganiriye na Perezida Kagame

Dj Neptune akigera i Kigali, akomoza ku mishinga afitanye n’abahanzi nyarwanda

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *