Perezida Tshisekedi yasuye Uganda, we na Museveni baganira ku mutekano

Mu birori by’akataraboneka Perezida Yoweri Museveni ku kibuga k’indege cya Entebbe, yakiriye Félix-Antoine Tshisekedi baganira ku mutekano w’Akarere by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, ndetse bumvikanye kubaka imihanda ireshya na Km 900 kugira ngo ubuhahirane bukomere hagati y’ibihugu byabo.

Perezida Museveni yakira mugenzi we wa Congo Kinshasa

Tshisekedi yakorewe akarasisi ko kumwereka icyubahiro, haraswa imizinga 21. Perezida Yoweri Museveni, ubwe yagiye kumwakira ku kibuga k’indege.

Nyuma bagiranye ikiganiro cyo mu muhezo cyamaze isaha, babona gukorana inama n’abandi bayobozi.

Museveni yagize ati “Gutorwa kwanyu ni nk’igihe gishya k’ikizere muri aka Karere k’Ibiyaga Bigari.”

Perezida mushya wa Congo Kinshasa yatowe ndetse arahira mu gihe k’imidugararo no kurebana ay’ingwe mu bihugu by’Akarere.

Mu byo baganiriye hagati ya Museveni n’umushyitsi we harimo ikibazo cy’umutekano muke mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Itangazo ryasohowe nyuma y’ibiganiro rikubiyemo ko biyemeje gukorana, ndetse n’ibindi bihugu kugira ngo barwanye imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Félix-Antoine Tshisekedi atambuka yemye mu mirongo y’ingabo za Uganda zaje kumwakira ku kibuga k’indege

Uganda yari itarumva neza uburyo bwo gushyiraho ingabo z’ibihugu by’Akarere zikorana zigakorana mu kwimakaza umutekano w’Akarere.

Félix Tshisekedi bisa naho yagiye muri Uganda kugira ngo agamburuze Museveni yemere iby’izi ngabo.

Nyuma y’ibiganiro Museveni yanditse kuri Twitter ati “Africa itumiza byunshi mu bicuruzwa biva hanze mu bindi bihugu. Tugomba guhagarika iyo karande, tukongera umusaruro wacu. Bizatuma habaho guhanga imirimo ku rubyiruko, gutanga imisoro kuri Leta bityo hubakwe imihanda, amashuri n’ibitaro.”

Yavuze ko ibihugu byombi, Congo Kinshasa na Uganda byasinye amasezerano yo gukorana, ariko ngo ik’ingenzi biyemeje kuzamura ubuhahirane hagati ya Uganda na DR Congo.

Abakuru b’ibihugu baganiriye ku bufatanye mu bukungu, basanga hari ikibazo k’imihanda, Yoweri Museveni na Félix Tshisekedi bavuze ko biyemeje gufatanya mu mushinga uzatangira mu myaka ibiri iri imbere, wo kubaka imihanda ireshya na km 900 kugira ngo ubuhahirane burusheho kugenda neza.

 

Perezida Kagame ashyigikiye igitekerezo cyo gukorana n’ibihugu mu kurwanya inyeshyamba muri DRC

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa gatanu w’iki cyumweru, Perezida Paul Kagame yabajijwe kugira icyo avuga ku gitekerezo cyo kurwaniriza hamwe inyeshyamba kimaze iminsi kivugwa mu itangazamakuru.

Perezida Kagame yavuze ko ikifuzo cya Perezida Félix-Antoine Tshisekedi wa RD.Congo u Rwanda rwacyakiriye neza, ariko avuga ko hakenewe kurebwa amateka y’ikibazo gihari.

Ati “Ni ugukorana n’ibihugu n’ingabo za UN (MONUSCO) zihari, ni ukureba ibikenewe kugira ngo ikibazo gikemuke.”

Perezida Paul Kagame aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 8 Ugushyingo 2019

 

Abanyamurenge bavuga ko bakorerwa Jenoside muri Kivu y’Amajyepfo

Perezida Paul Kagame yabajijwe n’Umunyamakuru Edmond Kagire kugira icyo avuga no ku kibazo cy’umutekano muke muri Kivu y’Amagepfo (Minembwe) aho Abanyamurenge bavuga ko hari ubwicanyi bubakorerwa “bita Jenoside”.

Perezida Paul Kagame yasubije ko harwanira imitwe myinshi ifitanye isano n’ibihugu bitandukanye, ko bityo kujyayo uri umwe (igihugu kimwe) bigoye.

Ati “Minembwe hariyo imitwe myinshi n’ibihugu binyuranye, ni byiza ko umuntu umwe atajyayo, byari byiza ko harebwa uburyo ikibazo kirangira burundu.”

Hariya muri Kivu y’Amajyepfo havugwayo inyeshyamba zirwanya ubutegetsi mu Burundi, imitwe ya Mai Mai, n’inyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda zo mu mutwe wa P5 (bivugwa ko ari iza Kayumba Nyamwasa na RNC), Abanyamurenge na bo bashinze umutwe wo “kwirwanaho” witwa “Gumino”.

Intambara z’iyo mitwe zihora zihitana abaturage b’Abasivile nubwo mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa hariyo ingabo za UN, zitwa MONUSCO.

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

Soma inkuru yose hano

Yanditswe na : Ange Eric Hatangimana

Comments are closed, but trackbacks and pingbacks are open.

error: Alert: Content is protected !!