Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwamaze gutandukana n’abakinnyi babiri b’Abanya-Maroc, Youssef Rharb na Ayoub Ait Lahssaine, bwari bwaratijwe na Raja Casabalanca mu gihe cy’umwaka umwe.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Mutarama 2022, ni bwo Rayon Sports yemeje ko yatandukanye n’aba bakinnyi bombi nyuma y’uko babwiye itangazamakuru ry’iwabo ko babayeho nk’abari muri gereza.

Youssef Rharb yakinnye imikino 10 muri Rayon Sports, ayitsindira ibitego bitatu mu gihe Ayoub Ait Lahssaine yakinnye umukino umwe gusa.

Umutoza w’Agateganyo wa Rayon Sports, Lomami Marcel, yavuze ko aba bakinnyi “bakoze cyane kuva baje ndetse bari bakunzwe na buri umwe.”

Yabifurije amahirwe masa muri Raja Casablanca basubiyemo.

Aba bakinnyi bombi bakiniraga Rayon Sports kuva muri Nzeri 2021 nk’intizanyo binyuze mu bufatanye bw’imyaka itanu bwasinywe hagati yayo na Raja Casablanca muri Nyakanga 2021.

Rayon Sports ya gatanu n’amanota 19, izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu ubwo izaba yakiriye Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona.

Abanya-Maroc Youssef Rharb na Ayoub Ait Lahssaine batijwe Rayon Sports bavuye muri Raja Casablanca, babwiye itangazamakuru ry’iwabo ko babayeho nabi nko muri gereza ndetse hari amakuru avuga ko bashobora gutandukana n’iyi kipe nubwo ubuyobozi bwayo bwabihakanye.

Youssef Rharb ukina asatira izamu na mugenzi we, Ayoub Ait Lahssaine ukina mu kibuga, bombi bageze muri Rayon Sports muri Nzeri, batiwe muri Raja Casablanca yo muri Maroc.

Ku wa Kane, ikinyamakuru Sports1.ma cy’iwabo, cyatangaje ko bakibwiye ko babajwe n’ubuzima babayeho muri Rayon Sports kuko gutizwa kwabo bimeze nko kuba muri gereza ndetse bakaba bagaburirwa indyo imwe.

Youssef Rharb yagize ati: “Nta kindi tugitekereza uretse uburyo tubayeho. Ntabwo dusinzira. Kuva tuje, baduha ibiryo bimwe buri munsi kandi ntabwo twahembwe amezi abiri ashize. Uretse ibyo, turi kugerageza gukora ibishoboka mu mikino kugira ngo dusubire ku rwego rwiza”.

Ayoub Ait Lahssaine na we yunze mu rya mugenzi we avuga ko babayeho nabi ndetse icyashoboka ari uko bafashwa gutaha.

Nyuma y’ibyatangajwe n’aba bakinnyi, amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe icyemezo cyo kubasezerera nubwo Umuvugizi w’iyi kipe, Nkurunziza Jean Paul yabyamaganiye kure mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IGIHE.

Ati: “Ayo makuru ni impuha. Youssef Rharb na Ayoub [Ait Lahssaine] ni abakinnyi ba Rayon Sports twatijwe n’ikipe ya Raja Casablanca. Kugeza kuri uyu mukino, nta kibazo na kimwe navuga gihambaye cyatuma abo bakinnyi birukanwa. Nta mukinnyi n’umwe wirukanwe”.

Nkurunziza yemeye ko aba bakinnyi bombi bamaze iminsi batitabira imyitozo, ariko impamvu yavuze itandukanye n’iy’ibibazo by’imishahara bo bivugira.

Ati: “Ntabwo bitabiriye imyitozo kuva ku wa Gatatu kubera impamvu zitandukanye, ariko si bo bonyine muri Rayon Sports batakoze kuko n’abandi nka ba Ndizeye Samuel, Mitima Isaac n’abandi ntibakoze. Kuba umukinnyi atakoze ntibivuga ko yirukanywe muri Rayon Sports”.

Yakomeje agira ati: “Ntabwo ari ikibazo cy’inkingo, nka Youssef yakoze ku wa Mbere no ku wa Kabiri, Ayoub yarakoraga, bavuze ko bababara mu nda, ariko nyuma yaho abaganga babarabasuzumye, ntabwo ndamenya aho bigeze”.

Abajijwe ku byo aba bakinnyi b’Abanya-Maroc batangarije ikinyamakuru cy’iwabo, Umuvugizi wa Rayon Sports yavuze ko ibyo batabizi.

Ati: “Icyo kinyamakuru ntitukizi keretse tukibonye. Ibyo kuvuga ngo umukinnyi ntameze gutya na gutya ni benshi bagiye babitangaza ariko abakinnyi barishimye, twagerageje kubitaho mu buryo bushoboka bwose, nta kibazo na kimwe dufite kandi babaye batishimye ntabwo ari Rayon Sports yaba yabirukanye”.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *