Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yasinyanye amasezerano n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yo koherezayo ingabo mu burasirazuba bw’iki gihugu kurwanya imitwe yitwaje intwaro, kiba ikimenyetso simusiga cy’uko ingabo z’uyu muryango zigiye koherezwa murikigihugu cyabaturanyi kongo.

 

Perezida Félix Tshisekedi yakurikiye isinywa ry’aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula na Peter Mathuki, umunyamabanga mukuru wa EAC.

Inkuru dukesha IGIHE Minisitiri Lutundula yavuze ko ‘kohereza izi ngabo ari ugushyira mu bikorwa ubushake bwa politiki bwagaragajwe n’abakuru b’ibihugu byo mu muryango, mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke no kugarura amahoro mu biyaga bigari’.

Kohereza ingabo muri RDC byemejwe muri Kamena uyu mwaka n’inama yahuje Kenya, Uganda, Rwanda na RDC. Byaje kwemezwa n’inama y’umuryango wose yashyigikiye umurongo wo kugarura amahoro.

Iki gikorwa cyari gitegereje amasezerano yanditse akubiyemo ibizakurikizwa, amategeko abigenga, uburenganzira bw’ingabo ndetse n’umusanzu mu by’imari uzazitangwaho.

Aya masezerano yasinywe ku rwego rwa EAC azakurikirwa n’ayo ibihugu binyamuryango, bizasinya inyandiko mbere yo kohereza ingabo mugihugu cyabatura nyi kongo.

Ubwo abayobozi bari bamaze gusinyana amasezerano

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula na Peter Mathuki bashyira umukono ku masezerano

 

TURABASABA GUKURIKIRA INKURU TUBAGEZAHO NO KUDUHA IBITEKEREZO CYANGWA INYUNIZI MURAKOZE.

INSTAGRAM: @AGEZWEHO

Bruce Melodie Hagaragaye amashusho asomana n’inkumi yo muri Australia

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri itangazo yo ku wa 8 Nzeri 2022

Riderman y`injije mu muziki murumuna we Bobly

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *