Ikigo mpuzamahanga cy’ubutwererane cya Koreya (KOICA), kikaba ari ikigo cy’ubutabazi cya Guverinoma ya Koreya, cyashyikirije Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi REB ibitabo 330 byo guhugura abarimu mu bijyanye n’ubumenyi kuri piyano, piyano 2 na piyano 1 yoroshye ndetse n’amacupa 140 y’umuti usukura intoki.  Ni igikorwa cyabaye ejo hashize ku ya 8 Ugushyingo 2021.

Byongeye kandi, ibitabo 225 hamwe n’imiti isukura intoki 360 bizahabwa amashuri atatu abanza yigenga; ibitabo 75 n’imiti isukura intoki 120 bizahabwa Ishuri rya Mutagatifu  Yakobo muri Kigali kandi binahabwe n’ishuri ribanza rya Ngoma n’ishuri ribanza rya Ngoma Adventiste riri  mu Karere ka Huye muri iki cyumweru.

Iyi mpano iri mu murongo w’ubufatanye bwa KOICA na Guverinoma y’u Rwanda mu guteza imbere uburezi bw’umuziki mu Rwanda.

KOICA yohereje abakorerabushake bigisha ibijyanye n’umuziki bo muri Koreya mu Rwanda, ihugura abatoza bayobora umuziki ku rwego rw’igihugu kandi ikora ubukangurambaga bwo kumenyekanisha umuziki hirya no hino mu gihugu ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi REB.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi Dr. Nelson Mbarushimana, yavuze ko iyi nkunga izamura ubushobozi bwo kwigisha no kwiga umuziki mu Rwanda cyane ko integanyanyigisho zisubirwamo zishimangira cyane ibijyanye n’umuziki.

Ati: “Nishimiye inkunga KOICA idahwema gutera mu burezi kandi nzi neza ko impano yatanzwe izagira uruhare mu kuzamura uburezi kuko iyo ikoreshejwe neza mu ishuri, umuziki ntugira uruhare mu kwigisha no guteza imbere imyigire gusa, ahubwo unakingura roho”.

Usibye uruhare rwa KOICA mu myigire y’umuziki mu Rwanda, KOICA mu Rwanda yanagize uruhare mu iterambere rirambye ry’u Rwanda hatangwa inkunga mu mishinga y’iterambere mu rwego rwa ICT, ubuhinzi n’uburezi, ariko kandi yohereje abakorerabushake barenga 400 b’Abanyakoreya mu Rwanda mu nzego zitandukanye binyuze mu gahunda y’abakorerabushake, yiswe World Friends Korea kandi ishyira mu bikorwa izindi gahunda zitandukanye z’iterambere kuva mu 2011.

Imvaho Nshya

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *