Noneho akumiro kabereye  Nyabisindu mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo nagahoma munwa, aho umugore yafunze umuhanda imodoka ntizitambuke ndetse akanambara ubusa yitambika imodoka abamubonye bose bemezako yabikoreshejwe nagatama ndavuga agacupa niko katumye byivanga bityo akajya mumuhanda agakumira ibinyabiziga.

Umugore ugaragara nk’uwasinze yafunze umuhanda abuza imodoka gutambuka ndetse n’abantu barahurura ari benshi cyane kureba ibyo uwo mugore yari ari gukora cyane ko nabo batunguwe ntawarumuziho ibyo binu byo benshi bitaga gusara kuko yambaraga ubusa akicara mumuhara atandaraje imbere yimodoka n’abantu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, ahagana saa mbiro n’igice ‘8h30’ nibwo uyu mugore bisa nkaho yaraye mu kabari asoma anyway inzoga ijoro ryose bikamuviramo guta umutwe yafunze umuhanda abuza imodoka gutambuka abantu barahurura abari batwaye ibinyabiziga birimo imodoka barumirwa.

Doreko kugonga umuntu wariwe wese niyo yaba arumusazi bibarwa nkokwica umuntu kandi kubushake kuko umushoferi wese utwara aba agomba gutwara yigengesereye cyane iyo ari mumihanda anyuramo abantu benshi urugero muri karitsiye mugasantire kariko kose karimo abantu benshi.

Mu mashusho yafashwe yerekana uwo mugore yabujije imodoka gutambuka, aho yahise agarama mu muhanda rwa gati atandaraje murimake atandukanyije amaguru yereka abari bashungereye ubwambure bwe nubwo we atarabigambiriye yabikoreshejwe nibisindisha byamubayemo byinshi mu gihe abaturage bari bashungereye aribenshi bamwe bafotora abandi bafata amashusho.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *