Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwibukije Abaturarwanda kwitwararika bakirinda ikintu cyose cyatuma bishora mu byaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu gihe hashize imyaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, hirya no hino haracyagaragara abakigaragara mu bikorwa bigamije guhakana no gupfobya no gushaka kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Imibare ya RIB igaragaza ko mu myaka itatu ishize, hakiriwe amadosiye 1215 y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo, ku isonga haza icyaha cyo guhohotera abacitse ku icumu.

Hari ibindi byaha RIB yasabye abantu kwirinda by’umwihariko muri ibi bihe Abanyarwanda batangiye kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Birimo Ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi no kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari ibindi byo kwiba cyangwa kwangiza imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside.

RIB itangaza ko Abanyarwanda bakwiye gufatanya kwamagana imyitwarire ihembera ingengabitekerezo ya Jenoside irimo gutemagura amatungo, cyangwa imyaka y’uwacitse ku icumu rya Jenoside hagamijwe kumuhombya no kumusubiza mu bihe bikomeye bya Jenoside yanyuzemo.

Muri rusange RIB igaragaza ko mu 2019 yakiriye dosiye 404 z’ibirego by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo bingana 33,3%.

Mu 2020 dosiye z’ibi birego zaragabanutse zigera 377 bingana 31%, naho mu 2021, RIB yakiriye dosiye 389 zingana 32%, mu mezi atatu abanza ya 2022 hakiriwe dosiye 45 [3,7%].

Mu 2021 icyaha cyaje ku isonga ni uguhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko 94 bingana 55,6%, hakurikiraho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside kuri 21,1% (36), gupfobya Jenoside 7,6% (13), guhakana Jenoside 7% (12).

Kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside ni umunani bingana na 4,7%, naho guha ishingiro Jenoside ni birindwi.

RIB yibukije kandi abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda gukoresha imvugo zisesereza abacitse ku icumu rya Jenoside n’izindi zishobora gutuma bagwa mu byaha.

Iti “Abakoresha imbuga nkoranyambaga namwe, nyabuna nimusesengure mushungure amagambo mugiye gukoresha, ejo mutazagwa muri ibi byaha.”

Itangazo ry’Urwego rw’Igihugu rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), ryasabye abanyamakuru kwitwararika no kurangwa n’ubushishozi muri iki gihe cyo kwibuka birinda gutangaza inkuru zihembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Inkuru dukesha IGIHE

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *