Urwego rw’Ubugenzacyaha ‘RIB’ butangaza ko uhereye mu 2018 rumaze kwakira ibirego bigera ku 12.840 by’abana basambanyijwe.

Ibi RIB yabitangaje mu bukangurambaga bugamije kurwanya ibyaha byo gusambanya abana, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu iri gukorera mu bigo by’amashuri hirya no hino mu gihugu.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry, yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije gukangurira abanyeshuri kwirinda ibishobora kubagusha mu mutego wo gusambanywa, gukoresha ibiyobyabwenge no gucuruzwa.

Yagize ati “Icyateye gukora ubu bukangurambaga mu mashuri ni uko isesengura RIB yakoze mu bijyanye no gusambanya abana.

Ukoresha ibiyobyabwenge no gucuruza abantu, yasanze icyiciro cy’urubyiruko ari cyo cyibasiwe cyane cyane ku cyaha cyo gusambanya abana kuko abibasirwa usanga bakunze kuba bari mu kigero cy’imyaka 14 na 17.”

Yakomeje avuga ko muri uyu mwaka ubu bukangurambaga buzakomeza bukazagera mu bigo 16 kugira ngo urubyiruko rushishikarizwe kwirinda ibintu byose byatuma ruhungabana.

RIB ivuga ko mu myaka itatu yakiriye ibirego 12.840 n’iby’abana bahohotewe bigera ku 13.646.

Uru rwego runavuga ko rwafashe abantu bakurikiranyweho ibyaha by’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bangana na 18.559 mu gihe 251 ari bo bakorewe icyaha cyo gucuruzwa hagaruzwa 50.

RIB iri mu bukangurambaga iri gukorera mu mashuri bugamije gushishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’icyatuma rusambanywa cyangwa rugacuruzwa.

RIB yakiriye ibirego bisaga 12.000 by’abana basambanyijwe mu myaka itatu

izindi nkuru wasoma;

Umukozi wo mu rugo yafashwe asambana n’ Umugore wa sebuja maze yiregura avugako ari Satani wamushutse

Umuyobozi w’ishuri yafashwe asambanyiriza umukobwa w’imyaka 16 mu biro bye muri ghana

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *