Rubavu: Utugari 3 tutagira ‘rezo’ ihuzanzira twijejwe ubuvugizi

 

Bamwe mu baturage bo mu tugari 3 ari two Gikombe, Bisizi, na Nyarushyamba mu murenge wa Nyakiriba mu karere ka Rubavu barasaba ko bakorerwa ubuvugizi kugira ngo ikibazo k’ihuzanzira (network/réseau/rezo)) rya terefone batagira ribagereho kuko bibaheza mu bwigunge, bikadindiza itumanaho na serivise bahabwa.

Mu gihe kuri ubu terefone ifatiye runini abaturage kuko isa n’aho ikubiyemo serivise abantu bakenera mu buzima bwa buri munsi, abatuye mu tugari twa Bisizi na Nyarushyamba mu murenge wa Nyakiriba baravuga ko babangamiwe no kuba nta huzanzira rya terefone bagira.

Murengezi Joseph, umwe mu bikorera bafite ibikorwa  by’ubucuruzi muri uwo murenge bagaruka kuri zimwe mu mbogamizi bahura nazo zirimo kuba bakenera guhamagara no guhamagarwa ntibikunde, bikabagiraho ingaruka zirimo izo guhomba, akaba ari naho bahera basaba ko bahabwa umunara ubafasha mu itumanaho.

Ku birebana n’icyo kibazo, Umunyamabanga nshingwabikorwa  w’Umurenge wa Nyakiriba Tuyishime Jean Bosco yabwiye Imvaho Nshya ko iki ari ikibazo kibangamira imitangire ya service kuko hari ubwo bahamagara kuri terefone bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bari mu tugari ntibaboneke kubera kubura  ihuzanzira.

Avuga ko bakoze ubuvugizi mu rwego rw’akarere kugira ngo bavugane n’inzego nk’abafafatanyabikorwa harimo n’ibigo by’itumanaho.

Ati: “Twizeye ko hazabaho n’ibiganiro n’ibigo by’itumanaho kugira ngo haboneke umunara muri Nyakiriba kuko hari byinshi bidindira nk’igihe, kuko hari igihe uhamagara umuyobozi ukamubura bikaba ngombwa ko ufata inzira ukajyayo icyo gihe hagatakara byinshi. Twakoze ubuvugizi kuri iki kibazo, tukaba  twizeza abaturage ko mu gihe cya vuba kizaba cyakemutse”.

Umurenge wa Nyakiriba utuwe n’abaturage 28,224, ugizwe n’utugari tune ari two Kanyefurwe, Bisizi, Gikombe na Nyarushyamba. Utugari tutagira ihuzanzira rya terefone ni Gikombe, Bisizi na Nyarushyamba.

Soma inkuru yose hano

Yanditswe na : Twagira Wilson

Comments are closed, but trackbacks and pingbacks are open.

error: Alert: Content is protected !!