Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwihanangirije abaturage cyane cyane urubyiruko nyuma y’aho umwe muri bo arashwe n’inzego z’umutekano agerageza gupakurura imodoka yanyuraga ahantu hazamuka

 

Uyu muturage yarashwe mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Mutarama 2022, ahazwi nka Cyimbazi mu Kagari ka Ntunga mu Murenge wa Mwulire. Uwaharasiwe ni umusore w’imyaka 22.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko uyu muturage yarashwe ubwo we na bagenzi be bafatwaga n’inzego z’umutekano bapakurura imodoka yari ihetse amakaro bakiruka ariko we agafatwa.

Yagize ati “Ni umusore w’imyaka 22 wari uri mu bajura bajyaga bapakurura imodoka zigeze ku gasozi, inzego z’umutekano zamufashe amaze gupakurura ikamyo ya mbere yari ipakiye amakaro. Yuriye iya kabiri atangiye kuyipakurura baba baramubonye bamumanuye bamubaza aho bagenzi be bari, ababwira ko agiye kuberekana, bageze hepfo akomeretsa umusirikare ku kananwa, bahita bamurasa.’’

Meya Mbonyumuvunyi yakomeje avuga ko batangiye gushyiraho uburyo bunoze bwo gucungira umutekano ako gace burimo gushyiraho irondo rihoraho ndetse rigafatanya n’izindi nzego z’umutekano zitandukanye kuko byagaragaye ko hakunze kwibirwa imodoka nyinshi bitewe no kuba hazamuka cyane.

–  Abagura ibijurano n’urubyiruko bahawe gasopo

Meya Mbonyumuvunyi yaburiye bamwe mu baturage bagura bimwe mu byo abajura biba ababwira ko uzafatwa azajya ahanwa nk’umufatanyacyaha wafatanyije n’abo bajura.

Yasabye urubyiruko gukura amaboko mu mufuka bagakora imirimo itandukanye aho kwishora mu bujura bushobora no kubafungisha cyangwa bakahaburira ubuzima.

Ati “Niba hari ikintu kitubabaza nk’ubuyobozi ni ukubona umuntu w’urubyiruko araswa agapfa kubera kwiba nyamara afite imbaraga zagafatanyije n’abandi mu kubaka igihugu. Kiba cyaramutanzeho amafaranga menshi kuva bakimutwite kugeza yize amashuri abanza agakura. Rubyiruko turabasaba gukura amaboko mu mufuka mugakora.’’

Yabasabye kujya nko mu cyanya cy’inganda kiri i Rwamagana bagasaba akazi aho kwishora mu bujura bushobora no gutuma bahaburira ubuzima.

Bamwe mu baturage basabye ubuyobozi gushyira amatara ku mihanda ngo kuko biri mu bitiza umurindi ubujura bigatuma banatega imodoka bakazipakurura.

Muri iki gice cya Cyimbazi hagati y’Umurenge wa Munyiginya na Mwulire hakunze kugaragara abajura bitwaza intwaro gakondo zirimo imihoro n’ibyuma; mu byo bakunze kwiba harimo sima, amakaro, akawunga, isukari n’ibindi biba bihetswe n’imodoka ziremereye.

Igihe.com

 

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *