Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana Umutoni Gatsinzi Nadine avuga ko raporo (DHS) ya   2019/2020 y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko abana 33% bagwingiye, mu gihe iyabanje bari 38%, agaragaza ko urugendo rukiri rurerure, bikaba bisaba ingufu za buri wese mu guhangana n’iki kibazo. Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda ni uko muri 2022 bazagabanuka bakagera kuri 19 %.

Yabigarutseho uyu munsi ku wa  15 Ugushyingo ubwo ku Kigo Nderabuzima cya Kinyinya mu Karere ka Gasabo, hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana gifite insanganyamatsiko igira iti: «Twese hamwe, duhagurukire kurandura imbasa dukingiza abana bacu, tunahashya n’ibindi bibazo bibangamiye ubuzima bw’umubyeyi n’umwana».  Iki cyumweru kizasozwa ku wa 26 Ugushyingo 2021.

Umutoni Gatsinzi Nadine yagize ati: “Birasaba ingufu zacu twese cyane cyane duhereye ku babyeyi, mu isibo ariko n’abayobozi, dushyire ingufu hamwe kugira ngo twite ku mwana; yitabweho kuva agisamwa cyane cyane mu myaka ibiri ye ya mbere, ya minsi 1000 kugira ngo bimurinde kugwingira”.

Iki kibazo cy’igwingira ni kimwe mu bigiye kurushaho kwitabwaho muri iki cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, abaturage bakaba begerejwe serivisi zinyuranye z’ubuzima zibafasha.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yabisobanuye agira ati: “Igishyashya kigiye kuba muri iyi gahunda ni uko twarushijeho kwegereza abaturage serivisi zikomatanyirije hamwe dushaka gukemura ikibazo dufitiye imibare mishyashya cyane cyane ikibazo cyo kugwingira, ikibazo cy’ibiro bikeya ugereranyije n’uko umwana angana; uko areshya n’imyaka afite”.

Yakomeje avuga ko indi mibare mishya ari iy’abana bacikanwe n’urukingo rw’imbasa, irebana n’ikibazo cy’ababyeyi batabasha kuringaniza urubyaro kandi babyifuza, imfu z’ababyeyi n’abana bato barimo abafite imyaka itanu no munsi yayo.

Ati: “Iyo mibare yose turayifite kuko ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare; cyasohoye raporo mu kwezi gushize itwereka urugendo tumaze gukora cyane cyane mu myaka itanu ishize, hari intambwe nziza yatewe     ariko twumva ko twatera irushijeho”.

Dr Ngamije yongeyeho ati: “Twumva kuzana izi serivisi tukazigeza ku bigo nderabuzima byose mu gihugu, ku mashuri n’ahandi hose hazatoranywa kubera ko hegereye abaturage kurushaho kandi tukahageza ibikenewe byose ari inkingo, imiti, biza gufasha ababyeyi kugira ngo bumve, basobanukirwe, abana babo babone serivisi n’ababyeyi bashaka kuringaniza imbyaro babashe kuyibona nta nzitizi, kandi tunasobanurira abatari bafite amakuru ahagije ku buryo butandukanye bwo kuringaniza imbyaro”.

Ikindi gishya kiri muri iyi gahunda

Ikindi gishya kiri muri iyi gahunda, nk’uko Dr Ngamije yakomeje abisobanura ni uko bajyaga batanga imiti y’inzoka ku bana bato  kugeza ku myaka  15  ariko ubu n’abantu bakuru bagiye kuyihabwa.

Ati: “N’abantu bakuru babana n’abo bana, iyo umwe afite izo nzoka, ubushakashatsi bwatweretse ko afite uko yanduza abo mu muryango we kuko hari ibyo ashobora gukoraho n’abana bakabikoraho, ugasanga umwe yarwaye bugacya akanduza undi”.

Iki kibazo cy’inzoka zo mu nda na cyo kirahangayikishije kandi gifite aho gihuriye n’igwingira.  Ingaruka ya mbere ku mwana ufite inzoka zo mu nda ni uko intungamubiri ariye za nzoka zizirya; akagira ikibazo cy’imikurire, cy’imirire hakavamo kugwingira, kugira amaraso make yaba arwaye indwara abana bakunda kurwara nka malariya n’umusonga ugasanga adafite agatege, ashobora no guhita arwara bwaki.

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima  mu bigo by’amashuri mato, bwagaragaje ko  abana bageze kuri 40% basuzumwe umusarani basanze bafite inzoka zo mu nda zitandukanye.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel  ati: “Iki kibazo kirahari kandi tubaha imiti kabiri mu mwaka, ni ukuvuga ngo hari ipfundo tutari twapfundura neza kugira ngo tugikemure mu buryo bwa burundu. Usanga harimo n’uruhare rutari urw’imiti gusa;   ari ubumenyi, ari isuku n’isukura, kunywa amazi meza kuko hari abo usanga bafata amazi yanduye kubera ko babuze andi. Ni ukuvuga ngo harimo guhuriza hamwe ingufu n’izindi nzego kugira ngo amazi meza arusheho kuboneka”.

Asobanura ko ushobora gutanga imiti, hakaboneka ubwiherero bukwiriye ariko wajya kunywa amazi yanduye icyo kibazo birumvikana ko kitakemuka, ni yo mpamvu ibyo byose byakemurirwa hamwe nk’uko yakomeje abivuga.

Mukankundiye Matilde ni umwe mu babyeyi bitabiriye iyi gahunda avuga ko yayishimiye kuko igiye gutuma amenya uko ubuzima bw’umwana we buhagaze, abashe kubukurikirana neza.

Ati: “Abatarayitabira ndabashishikariza kuza na bo kugira ngo bamenye uko abana babo bahagaze […]. Umwana ni we Rwanda rw’ejo  iyo utamukurikiranye uramuhomba kuko agira ubugwingire mu mikurire no mu bwenge”.

Izindi serivisi ziteganyijwe muri iki cyumweru

Mu zindi serivisi ziteganyijwe harimo gukingira imbasa hatangwa urushinge ku bana bavutse muri 2016 no muri 2017 (ubu bafite imyaka 4-5), gukingira abacikanwe n’izindi nkingo, hazatangwa Vitamini  A ku bana bafite kuva mezi 6 kugeza kuri 59. Hazapimwa imikurire y’abana kuva ku mezi 6 kugeza kuri 23 hifashishijwe uburyo bwo gupima ukuboko (MUAC).

Gutanga ifu ya Ongera ku bana bari hagati y’amezi 6 kugeza ku mezi 23. Iyo fu igizwe n’intungamubiri (vitamini) zigera kuri 15 hamwe n’imyunyu ngugu. Harimo igenzura ry’isuku n’isukura mu ngo, mu bigo mbonezamikurire no mu bigo by’amashuri, hari kandi  igikorwa cyo gukaraba intoki ahantu hose hazabera ibi bikorwa.

Hazagenda hakorwa n’ubukangurambaga ku kamaro ko gukingiza abana indwara zandura zikingirwa, kwirinda indwara zititaweho zirimo inzoka zo mu nda, shishikara n’ibibazo bituruka ku kuribwa n’imbwa, Malariya, kurwanya guca ibirimi, kwipimisha kwa muganga ku bagore batwite, kurwanya ihohotera, guteza imbere  imirire myiza cyane cyane ku bana n’ababyeyi batwite.

Imvaho Nshya

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *