Uyu munsi ku wa 12 Ugushyingo 2021, u Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ubumenyi cyangwa Siyansi (Science) mu rwego rwo gukomeza gushimangira akamaro ifite mu kwimakaza amahoro n’iterambere n’uburyo yakwifashishwa mu guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe.

Muri iki gihe isi ihangayikishijwe n’ ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe, abahanga mu bijyanye na Siyansi basanga hagomba kubaho ubufatanye n’abashinzwe gushyiraho politiki zitandukanye kugira ngo  hakorwe igenamigambi rinoze  mu rwego rwo  guhangana n’iki kibazo.

Ni muri urwo rwo kwizihiza uyu munsi byaranzwe n’ibiganiro byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, byateguwe na Minisiteri y’Uburezi ifatanyije na Komisiyo y’Igihugu  ikorana na UNESCO (CNRU),  byahuje abantu batandukanye barimo abashakashatsi n’inzobere mu bijyanye n’Ubumenyi, abanyeshuri biga mu mashuri makuru na kaminuza n’abandi bafatanyabikorwa, hakaba hibanzwe ku bijyanye no kwifashisha   Siyansi mu guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.

Dr. Gasingirwa Marie Christine ushinzwe Siyansi mu Nama Nkuru y’Amashuri makuru na Kaminuza akaba na Visi Perezida wa CNRU yakanguriye buri wese; abakuru n’abato, abafite ubumenyi butandukanye gufatanya muri uru rugamba.

Ati: “Siyansi ni yo ikora ubwo bushakashatsi, ubushakashatsi bukazana ibintu bifatika ushobora gusubiramo, ibyavuye muri ubwo bushakashatsi ukabisuzuma ukamenya ngo ni byo koko? Niba ari byo ugashyiraho politiki izatuma bishyirwa mu bikorwa. Ntabwo ari ikibazo cy’umuntu umwe ni icyacu twese; tucyigire hamwe, abashakashatsi batwereke ibishoboka n’ibidashoboka, n’ikibitera, batugaragarize impamvu y’ibi, ibyemezo bifatwe kugira ngo tubuze aka kabi kekubaho”.

Yakomeje avuga ko byagaragaye ko imihindagurikire y’ibihe igenda igira  ingaruka ku bantu, kandi mu gitera iyo mihindagurikire harimo n’ibikorwa by’abantu, akaba asanga ibintu karemano bifashisha mu buzima bwa buri munsi birimo  ubutaka, amazi, umwuka, …bakwiye  kubibungabunga, bakiga kubikoresha neza.

Mu butumwa yatanze, Dr. Gasingirwa Marie Christine yanasabye ko ikoranabuhanga ryakwimakazwa mu guhanahana amakuru, gusangira ubunararibonye ku bijyanye na Siyansi, kandi ko rishobora korohereza abari hirya no hino ku isi guhuza imbaraga n’ibitekerezo.

 

Yifashishije umugani w’Ikinyarwanda ugira uti: “Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge”, yagereranyije ikoranabuhanga n’ako karenge, ko rikwiye kwifashishwa mu guhuza abantu mu buryo bworoshye kandi bwihuse.

Bamwe mu batanze ibitekerezo muri ibi biganiro bagaragaje ko n’urubyiruko rugomba gushishikarizwa kumenya ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe, rugatozwa kugira uruhare mu guhangana na cyo kugira ngo habe hizewe ejo hazaza heza.

Umunsi Mpuzamahanga wa Siyansi washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye tariki ya 10 Ugushyingo 2001, utangira kwizihizwa mu mwaka wa 2002. Mu Rwanda watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2009.

Uyu munsi washyizweho kugira ngo ufashe abantu b’ingeri zose gusobanukirwa iterambere n’uruhare rwabo mu mibereho myiza hifashishijwe ibiva mu bushakashatsi bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Imvaho Nshya

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *