Tanzania: Impaka ku gukuraho umubare wa manda za Perezida zirarimbanyije

Perezida wa Tanzania, Dr John Joseph Pombe Magufuli yeruye ko adakeneye kuguma ku butegetsi igihe cye kirangiye, ariko impaka ku gukuraho cyangwa kugumishaho umubare ntarengwa wa manda za Perezida zirakomeje.

Bijya gutangira Umudepite witwa Juma Nkamia uhagarariye agace ka Nchemba mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, yasabye ko manda y’imyaka itanu ikwiye kuvaho, manda imwe ikaba imyaka irindwi.

Umuhinzi witwa Patrick Desdellius Mgoya yunze mu rya Juma, ariko we azana undi muvuno, ajyana ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga asaba ko rugaragaza ishingiro ryo kuba Perezida agomba kugira manda ntarengwa.

Iby’uyu muhinzi  byatunguye benshi ubwo yagezaga ikirego cye mu rukiko mu ntangiriro z’ukwezi gushize, dore ko atigeze aba mu myanya ya politiki. Ikizwi ni uko yigeze kuba umupasiteri mu Itorero rya Full Gospel Church riri mu Mujyi wa Dar es Salaam, ariko na byo yaje kubivamo mu mwaka wa 2011 nyuma yo gushwana na nyiraryo Bishop Zackaria Kakobe.

 

Abasesenguzi b’ibya politiki bavuga ko ari uburenganzira bw’abaturage kugaragaza ibitekerezo byabo. Ingingo ya 40 y’Itegeko Nshinga ivuga ko umuntu umaze kuyobora manda ebyiri atemerewe kwiyamamariza iya gatatu.

Impaka kuri iyi ngingo zasaga n’izahagaze, kugeza ubwo umuhinzi Mgoya agejeje ikirego cye mu rukiko, avuga ko kubuza Perezida ukunzwe n’abaturage kwiyamamariza manda ya gatatu ari uguhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Prof Palamagamba Kabudi yavuze ko manda ebyiri ari zo ziteganywa n’Itegeko Nshinga kandi ko bidakwiye ko zivanwaho kuko ziri mu bintu Mwalimu Julius Nyerere ufatwa nk’umubyeyi w’igihugu yasabye ko bidakorwaho.

Prof Palamagamba yarimo atanga ikiganiro muri Kaminuza ya Dar es Salaam mu muhango wo kwibuka Mwalimu Nyerere witabye Imana mu 1999, aho yavuze ko Leta iriho ifite inshingano yo kurinda Itegeko Nshinga, ryo roho y’Igihugu ndetse ikaba rivuga ko manda za Perezida zidashobora kurenga ebyiri.

Iki kibazo cyanavuzweho na Ally Hassan Mwinyi wabaye Perezida wa kabiri wa Tanzania asimbuye Mwalimu Julius Nyerere, uyu Mwinyi akaba ari na we wabaye uwa mbere kubahiriza ibya manda ebyiri z’imyaka itanu itanu kuko yayoboye kuva mu 1985-1995.

Mwinyi yavuze ko usibye kuba Itegeko Nshinga ritabyemera, naho ubundi yumva Magufuli yakagumye ku butegetsi na nyuma yo kurangiza manda ye ya kabiri naramuka atowe mu matora ataha.

Mwalimu Julius Kambarage Nyerere Tanganyika kuva muri 1961-1964, uwo mwaka Tanganyika yihuza na Zanzibar bikora igihugu kimwe cyiswe Tanzania, arakiyobora kugeza mu 1985

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi (CCM) riri ku butegetsi, Dr Bashiru Ali, yagaragaje aho ishyaka rihagaze muri izo mpaka, avuga ko Itegeko Nshinga rigomba kuguma uko riri.

Depite Nkamia yabaye uwa mbere gutanga igitekerezo mu Nteko Ishinga Amategeko asaba ko Magufuli yakwemererwa kuguma ku butegetsi nyuma ya manda ebyiri, anasaba ko umubare w’imyaka ya manda imwe uva ku myaka itanu ikaba irindwi.

Nkamia yashyigikiwe na Stephen Ngonyani wahoze ari Depite uhagarariye agace k’ibyaro bya Korogwe, wasabye ko Perezida Magufuli yongererwa igihe cyo kuyobora, akayobora nibura imyaka 20, nk’uko tubikesha Mwananchi.

Igitekerezo nk’icyo cyigeze gutangwa n’umukozi wa RAHCO (Ikigo gishinzwe Gari ya Moshi muri Tanzania), wasabye ko Magufuli yaguma ku butegetsi kugeza umuhanda wa gari ya moshi urimo kubakwa wuzuye.

Abaturage bo mu Ntara ya Geita na bo bigeze gukora imyigaragambyo mu mahoro bafite ibyapa, basaba ko Magufuli aguma ku butegetsi.

Muri Nyakanga 2017 habayeho ubukangurambaga bwiswe Magufuli Baki, bisobanuye ngo Magufuli gumaho (ku butegetsi), bwatangijwe n’uwitwa Laurence Mabawa wigeze kwiyamamariza ubudepite ahagarariye agace ka Sengerema ko mu Ntara ya Mwanza mu matora ya 2015 ku itike y’ishyaka rya CCM.

Nubwo abayobozi bo mu ishyaka rya CCM bakomeza kuvuga ko Magufuli atazongererwa igihe cyo kuyobora kidateganyijwe n’Itegeko Nshinga ririho ubu, abaturage bo basa n’abatabyitayeho kuko bakomeza gusaba ko Itegeko Nshinga ryavugururwa, ibintu byakomeje gutera abantu kwibaza byinshi kuko Magufuli atararangiza na manda ya mbere.

Dr John Magufuli yatorewe kuyobora Tanzania mu mwaka wa 2015. Aramutse yiyamamaje mu mwaka wa 2020 agatsinda yayobora kugeza muri 2025. Itegeko Nshinga ntirimwemerera kurenga aho ngaho.

Abasaba ko aguma ku butegetsi na nyuma ya manda ya kabiri, babishingira ahanini ku gitsure yazanye muri politiki ya Tanzania aho yagaragaje kutihanganira abarya ruswa n’abigwizaho ibya rubanda, ndetse agahagarika ingendo z’abayobozi bajya hanze y’igihugu bigatwara amafaranga menshi mu gihe ingendo bagiyemo atari iza ngombwa cyangwa se ibibajyanye bishobora gukorwa n’abambasaderi bari muri ibyo bihugu.

Magufuli mu bindi byamwongereye amanota, harimo guhagarika ihembwa ry’abakozi ba baringa, aho wasangaga Leta isohora amafaranga yitwa imishahara y’abantu batariho, ayo mafaranga akaribwa n’abahimye ayo manyanga.

Soma inkuru yose hano

Yanditswe na : Imvaho Nshya

Comments are closed, but trackbacks and pingbacks are open.

error: Alert: Content is protected !!